Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamureba nk'icyo imbwa ihaze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamuheza hanze.

Uyu muyobozi w'ikipe ya Addax SC yavuzeko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo hatagira umutemeraho itaka.

Uyu muyobozi akigera ku muryango yahasaze abagabo bari barindishijwe bamubwira ko atemerewe kwinjira.

Juvenal aganira n'itangazamakuru yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango.

Yagize Ati' Njye ndababaye cyane nje hano nk'umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye.'

Juvenal yakomeje avuga ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo atongera kuvugwa nabi nk'uko mbere ngo byabaye ataje.

 



Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-yitabiriye-inteko-rusange-ya-kiyovu-sports-bamureba-nkicyo-imbwa-ihaze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)