Nyuma y'uko akomorewe na ADEPR akemererwa kuyikoreramo ivugabutumwa mu ndirimbo nk'uko byahoze, Theo Bosebabireba akomeje kwakira ubutumire muri ADEPR. Kuri nshuro ategerejwe mu giterane cya Pentekote cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe.
Iki giterane kiraba kiraba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 kibere kuri Stade ya Rusizi kuva saa Tanu z'amanywa kugeza saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Umuriro wa Pentekote uhore waka ntukazime" Abalewi 6:5-6.
Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abitabira iki giterane, baragaburirwa Ijambo ry'Imana n'Umushumba w'Ururembo rwa Gihundwe, Rev. Aimable Nsabayesu, ari na we uzaba ari Umusangwa mukuru (Host), Rev. John Rwassa na Rev. Yohani Leonard Msimba.
Abaririmbyi bategerejwe muri iki giterane ni Theo Bosebabireba ubarurirwa muri ADEPR Kicukiro Shell, Bethel Choir na Bethania Choir. Ni igiterane gikomeye cya Pentekote - umunsi mukuru mu itorero rya gikirisitu aho iryo torero riba ryizihizaumunsi intumwa za Yesu zamanukiwe n'Umwuka Wera. Uyu munsi urakomye cyane muri ADEPR.
Theo Bosebabirera watumiwe i Rusizi mu giterane cyateguwe n'Ururembo rwa Gihundwe, yabwiye inyaRwanda ko "Naherukangayo mu 2016 ahitwa i Nyakabwende". Yavuze ko yishimiye cyane kongera gutumirwa kuvuga ubutumwa bwiza muri ako gace.
Ati "Byanshimishije cyane kuko nari mbifitiye inyota nyinshi kuko nkunda ivugabutumwa ryo mu ntara no mu byaro kuko ni ahantu benshi mu baririmbyi batajya bitwaje ko badafite ibyo babacyeneyeho nk'amafaranga, ibikoresho bya muzika bacyeneye".
Avuga ko we nta mupaka agira, ati "Njyewe rero njya n'aho batagira ibikoresho bihangije. Mperuka kujya ahantu nsanga bakoresha batire z'imodoka kugira ngo babone umuriro, ibyuma nabyo biciriritse, ariko wahagera mu buryo bugoye hakaboneka abakira Yesu benshi cyane".
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda 'ADEPR' ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw'Iburengerazuba.Â
Icyo gihe ryatangijwe n'abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) aribo Alvar Lindiskog n'umugore we Maj Lindiskog bafatanije na madamazera lindberg Mildred.Â
Aba bakozi b'Imana batangira umurimo bahuye n'ibibazo bitari bimwe ariko kuko bari baje basunitswe n'Umwuka Wera, Imana yarabashoboje ,umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z'u Rwanda.
Umurimo w'ivugabutumwa wageze mu murwa mukuru w'igihugu, Kigali, mu mwaka wa 1967. Tariki ya 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatijwe mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave. Mu 1972, ni bwo hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) na Gasave.
Kugeza ubu umurimo waragutse, abakritso ba ADEPR barakabakaba Miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zarubatswe n'izindi ziracyari kubakwa ndetse n'ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda biri gukorwa ku bwinshi.
Theo Bosebabireba yishimiye gutumirwa na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe
Kuri iki Cyumweru i Rusizi harabera igiterane cy'imbaturamugabo