Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agezweho ni uko ingabo z'u Burundi ziri mu gihugu cya Congo-Kinshasa aho zaje gufasha ingabo zicyo gihugu guhangana n'umutwe wa M23 zaba zigiye gusubira mu gihugu cyabo kubera impamvu zitandukanye cyane cyane zijyanye nuko ibyo bari biyemeje bananiwe kubigeraho.

Izo ngabo zari mu mutwe w'ingabo z'Akarere k'Afurika y'iburasirazuba zaje kuguma muri icyo gihugu nyuma yuko Tshisekedi asabye ko ingabo z'akarere zirwanya umutwe wa M23 kandi zari zagiye gukurikirana ibikorwa by'iyubahirizwa ry'amasezerano ya Luanda na Nairobi, abakuru b'akarere bamwibutsa ko ataribwo butumwa bwabajyanye arazisezerera.

Perezida Ndayishimiye yari yemeje Tshisekedi ko ingabo ze zonyine zahangana n'umutwe wa M23 nawe akabahemba amafaranga menshi. Kuri Tshisekedi amafaranga si ikibazo yahise abyumva vuba ariko ibyari mu magambo bitandukanye n'ibyabereye ku rugamba.

Ingabo z'u Burundi zabanje guhura n'ikibazo gikomeye ubwo zamburwaga umusozi wa Muremure utuma ucunga inzira yose zimanuka muri Kivu y'amajyepfo nyuma yo kuwamburwa na M23. Byabaye ibindi ubwo ingabo z'u Burundi zateguraga igikorwa cyo kuwisubiza maze barahatikirira ku bwinshi abandi bafatwa mpiri.

Kugeza ubu Ndayishimiye aracyihakana abasirikari be bafatiwe ku rugamba ndetse n'abishwe, Abarenga 400 banze kongera gusubira k'urugamba maze basubizwa iwabo barafungwa bakaba bashinjwa ubugambanyi.

Ibintu byaje kuba ibindi ubwo M23 yafataga Rubaya n'ibirombe biyikikije yari irinzwe n'Abarundi maze Tshisekedi abibutsa ko ariho amafaranga abahemba yavaga kandi bari bamwereye ko aribo bazajya bahacukura.

Ingabo z'u Burundi kandi zari zizi ko zije gufatanya niza Congo zizwi nka FARDC, n'imitwe yitwaje intwaro Wazalendo, ariko bisangaga aribo bonyine ku rugamba kuko FARDC yabaga yayabangiye ingata iyo urugamba rwakomeraga.

Ikindi imiryango y'abasirikari b'Abarundi baguye muri Congo bari batangiye gusaba imirambo y'abana babo abandi bagasaba ko abafashwe barekurwa dore ko banyujijwe mu itangazamakuru ku buryo bw'amashusho.

Ndayishimiye nk'umugaba mukuru w'ikigwari yarabihakanye abita ko ari ingabo za RED Tabara zaje gufasha M23. Ingabo z'u Burundi nta gihe na kimwe zigeze zisubiza inyuma iza M23 ahubwo bo batabaza bavuga imibereho mibi ku rugamba bagasaba gusubizwa iwabo kuko batumva impamvu bari muri iyo ntambara.

Tshisekedi yasabye Mugenzi we Ndayishimiye ko yaba yihanganye ingabo ze zikaguma ku rugamba nubwo hari ikibazo cy'amafaranga. Ingabo za Wazalendo n'izu Burundi nazo zisiganira kurwana zivuga ko Abarundi bahembwa menshi aribo bakwiye kurwana.

Kuri ubu biravugwa ko Tshisekedi yakusanyije ingabo zose ziri hirya no hino mu gihugu ngo zize kurwanya M23, ariko se yaba azi ko intambara irwanwa n'impamvu atari umubare w'abasirikari?

Kuri ubu amakuru ava muri Kivu nuko ingabo z'u Burundi nazo zabaye indorerezi zitagishishikajwe n'imirwano ahubwo zishaka gusubira iwabo. Mu mwaka umwe izo ngabo zahinduriwe abayobozi inshuro enye zose ariko nta musaruro byatanze. Kandi abavaga muri Congo bahitaga bafungwa.

Iyi ntambara u Burundi bwishoyemo ntabwo bwayitekerejeho kuko batwawe n'amarangamutima y'amafaranga Tshisekedi yabemereye ntibashaka amakuru y'ubutasi ku mutwe wa M23 bari bagiye kurwanya.

Urwishigishiye ararusoma.

The post Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-mu-mayira-abiri-ku-ngabo-ze-ziri-muri-congo-nyuma-yuko-rubaya-ifashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndayishimiye-mu-mayira-abiri-ku-ngabo-ze-ziri-muri-congo-nyuma-yuko-rubaya-ifashwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)