NFF Rwanda yaguye igikorwa cyo Kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya mbere, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice binyuze muri Ecole Foundation Ndayisaba Fabrice, wagejeje igikorwa cyo Kwibuka mu mashuri abana n'impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y'Iburengerazuba aho wahereye mu Karere ka Nyabihu kiyongereye ku ka Kicukiro n'aka Bugesera twari dusanzwe tuberamo iki gikorwa.

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, ni bwo hatangiye igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka mu mashuri, impinja n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyari gisanzwe kibera mu mashuri y'Akarere ka Kicukiro, mu 2023 kigezwa mu Karere mu Bugesera ko mu Ntara y'Iburasirazuba, ariko kuri iyi nshuro cyaraguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba.

Umuyobozi wa NFF Rwanda itegura iki gikorwa, Ndayisaba Fabrice yavuze ko bafite intego y'uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu ndetse no mu Banyarwanda batuye hanze yarwo.

Ati "Ni igikorwa cyaberaga mu mashuri y'Akarere ka Kicukiro muri Kigali, mu mwaka ushize tukigeza muri Bugesera none ubu kimaze kwaguka kuko ku nshuro ya mbere cyatangiye kubera mu Karere ka Nyabihu ndetse turateganya no kugera mu tundi turere. Turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu no muri Diaspora.'

Kuri iyi nshuro, iki gikora kizakorwa mu gihe cy'icyumweru kimwe, kugeza ku wa 24 Gicurasi, aho hazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hakazifashishwa n'imikino mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Muri iyi minsi, abanyeshuri bashishikarizwa gutanga ubutumwa bujyanye n'iki gikorwa bukagera kuri bose.

Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n'impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by'amashuri.

Ku nshuro ya 14 NFF Rwanda yibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ni ku nshuro ya 10 NNF Rwanda itangije igikorwa cyo kwibuka mu mashuri
NNF Rwanda yibutse ibinyujije muri Ecole Foundation Ndayisaba Fabrice
Umuyobozi wa NNF Rwanda, Ndayisaba Fabrice
Bwa mbere iki gikorwa cyagejejwe muri Nyabihu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nff-rwanda-yaguye-igikorwa-cyo-kwibuka-abana-n-impinja-bishwe-muri-jenoside-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)