Ngoma: Abanyeshuri barasaba ko hashyirwaho isomo ry'ububi bw'ibiyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, baganirizaga abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kibungo A ku bubi bw'ibiyobyabwenge.

Kayitesi Adeline wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye yavuze ko hari abanyeshuri bamwe na bamwe bishora mu biyobyabwenge, ku buryo mu masomo biga haramutse hongewemo iryigisha ku ngaruka z'ibiyobyabwenge ryabafasha gukura bazi ingaruka zabyo n'uko babyirinda.

Ati 'Bongeyemo isomo ry'ibiyobyabwenge byadufasha, nk'ibintu niga umunsi ku munsi mparanira kubimenya ngo mbitsinde. Uko rero umwarimu yajya ansubiriramo kenshi ububi bw'ibiyobyabwenge nanjye namenya ibyo aribyo n'uko nabirwanya. Ikindi byanamfasha kuzajya mbyigisha n'abandi tutari kumwe.'

Obed Ngirimana we yavuze ko hari abana benshi bishora mu biyobyabwenge kubera ikigare, akavuga ko hari isomo ryo kurwanya ibiyobyabwenge ryabafasha gukura bazi neza ibiyobyabwenge biriho, uko babirwanya ndetse n'uburyo bakwirinda ibigare bibi bibibashoramo.

Hashakimana Emmanuel we yagize ati 'Bashyizeho isomo ryigisha ku biyobyabwenge byatuma dukura tubigendera kure. Ubu usanga babitwigisha babitaruka, abenshi ntibabone n'ubuhamya bufatika bubivugaho, ariko ari isomo rya buri munsi nzi neza ko byatuma tumenya ibiyobyabwenge bihari nuko twabyirinda.'

Umuyobozi wa GS Kibungo A, Sr Annouciate Uwazigira, yavuze ko isomo ryigisha ku biyobyabwenge riramutse rishyizwe mu ngengabihe y'amashuri byafasha abana gukura bazi ibiyobyabwenge biriho n'uko babirwanya.

Ati 'Yego byabafasha, mu ishuri tugira igihe cy'ibiganiro tukaganiriza abana ku biyobyabwenge ariko bigiye mu nteganyanyigisho byabafasha kurushaho. Uretse no ku ishuri nabo bakeneye gufasha abandi, hari abo bahura bari mu bibazo bakaba babafasha bakurikije ibyo bigiye ku ishuri.'

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, akanaba n'umwe mu bari muri Komite y'Igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, Dufatanye Edmond, yavuze ko ibiyobyabwenge mu mashuri birimo ngo kuko no hanze bikigaragara.

Yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo iryo somo ryakongerwa mu yandi.

Ati 'Iyo tuje mu mashuri, tukabonana na komite z'urubyiruko no mu bigo ngororamuco, ibitekerezo baduha tubitanga kuri Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nayo ikagira inama Leta. Nk'uko igihugu cyafashe umwanzuro wo kurwanya ibiyobyabwenge ubu urwego bigezeho ibigomba gukorwa byose bigomba gukorwa harimo no kuba inyigisho zatangira hakiri kare aho gutangira yarakuze.'

Kugeza ubu abarenga 6400 bari kugororerwa mu bigo ngororamuco bazira kunywa ibiyobyabwenge, abagera kuri 4000 bari gukurikiranwa n'inkiko kubera ibiyobyabwenge. Ni mu gihe abarenga 5000 buri mwaka bakirwa kwa muganga kubera ingaruka z'ibiyobyabwenge.

Abiga mu mashuri yisumbuye basabye ko mu ngengabihe hashyizrwamo isomo rivuga ku biyobyabwenge
Sr Annunciate Uwanyirigira uyobora GS Kibungo A, yavuze ko isomo rivuga ku biyobyabwenge rikenewe cyane
Umukozi wa RBC, Dufatanye Edmond yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo isomo ryigisha ububi bw'ibiyobyabwenge ryashyirwaho
Kayitesi Adeline yavuze ko bakeneye kwiga ububi bw'ibiyobyabwenge kuva bakiri bato



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abanyeshuri-barasaba-ko-hashyirwaho-isomo-ry-ububi-bw-ibiyobyabwenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)