Ngoma: Jibu yifatanyije n'abaturage mu muganda, itanga amacupa y'amazi ku miryango ijana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga umuganda w'uku kwezi. Ibikorwa by'umuganda byabereye mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, ahakozwe umuhanda muri site y'imiturire iherutse gushyirwaho.

Abakozi ba Jibu kuva ku buyobozi bukuru bifatanyije n'abaturage mu gusibura umuhanda ari nako hakorwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Nyuma y'umuganda imiryango ijana yahawe amacupa arimo n'amazi meza akorwa n'uru ruganda.

Umuyobozi Mukuru wa Jibu, Tuyisenge Bruno, yavuze ko impamvu bakoranye umuganda n'abaturage ari ukugira ngo bafatanye nabo mu bikorwa by'iterambere.

Ati ' Impamvu rero twahisemo guha abaturage ijana amacupa, ni uko tubizi ko hari abantu benshi bagifite imbogamizi y'intambwe ya mbere, bakavuga ngo nafashe icyemezo naguze amazi bwa mbere, iyo ikaba ariyo mbogamizi rero ubu niyisanga afite icupa arumva ko bitagoye gukomeza kugura amazi yacu neza.'

Tuyisenge yavuze ko indi mpamvu bahisemo gutanga amacupa ari uko babonye ko hari icyo amazi batanga afasha abaturage harimo kubarinda kurwaragurika n'ibindi byinshi.

Yavuze ko bazakomeza ibikorwa byiza byinshi bazajya bakorera mu baturage mu rwego rwo kubafasha kunywa amazi meza no kwirinda indwara.

Mukampangaje Diane utuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko yagorwaga no guteka amazi yo kunywa ngo kuko inkwi zihenze cyane.

Ati ' Ubu rero bizanyorohera kuko umuryango wanjye uzajya ubasha kunywa amazi meza kandi n'ubuzima bwabo bubashe kugenda neza. Twanywaga amazi mabi kubera ubunebwe bwo kuyateka no kubura inkwi, ubu rero ya mafaranga twakaguze inkwi tuzajya tuyakoresha mu kuzana amazi meza ya Jibu.'

Bikorimana Oreste utuye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kinunga, yavuze ko yishimiye guhabwa amazi meza n'icupa ryayo.

Yavuze ko kunywa amazi meza byamugoraga cyane kuko byasabaga kuyateka rimwe na rimwe inkwi zikabura.

Mukabarakare Clementine utuye mu Murenge wa Rukira yavuze ko umwana we yajyaga arwara inkorora n'ibicurane kubera kunywa amazi mabi.

Ati ' Ubu agiye kunywa amazi meza anayajyane ku ishuri kuburyo izo ndwara zitazongera kumwibasira.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukayiranga Groliose, yashimiye Jibu ku gikorwa cyiza yakoze cyo gutanga amacupa y'ubuntu ku baturage benshi.

Yavuze ko bizafasha abaturage benshi mu kunywa amazi meza binabarinde indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Jibu yabanje gukorana umuganda n'abaturage
Abakozi ba Jibu babanje gukorana umuganda n'abaturage
Abaturage ijana bahawe amacupa ya Jibu ku buntu
Visi Meya Mukayiranga Groliose, yashimiye Jibu ku kuba yahaye amacupa arimo amazi abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-jibu-yifatanyije-n-abaturage-mu-muganda-itanga-amacupa-y-amazi-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)