Ngororero: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura igwingira ry'abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje mu gikorwa cy'imirukabikorwa ry'iminsi itatu ryatangiye ku wa 07 kugeza ku wa 09 Gicurasi 2024, aho abagera kuri 70 baryitabiriye biganjemo abamurika ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa JADF-Isangano mu Karere ka Ngororero, Padiri Rutakisha Jean Paul, yavuze ko umwaka ushize wa 2023, abafatanyabikorwa binjije mu Karere ka Ngororero miliyari 15Frw , ayo yose akaba arimo n'afasha Akarere mu kurandura igwingira ry'abana.

Ati' Igwingira n'imirire mibi si ikibazo tutashobora kurandura kuko ibyo kurya byo birahari, birasaba gusa kwigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. Ngororero irera, hari imboga, amagi, amafi n'ibindi byinshi bikomoka ku buhinzi. Tuzakomeza kwigisha abaturage guhindura imyumvire turandure burundu igwingira mu bana.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imurikabikorwa rifasha abaturage kugaragarizwa ibibakorerwa, kandi bagasabwa uruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere.

Yavuze ko uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi rwivugira haba mu gutanga amatungo magufi n'amaremare, ibiti byera imbuto ziribwa no kwigishwa imitegurire y'amafunguro ku bana bafite ibibazo n'ibindi.

Yavuze ko kubera ubwo bufatanye Akarere ka Ngororero kamanutse mu mibare y'abana bafite ikibazo cy'imirere mibi, kava kuri 50.5%, muri 2021, kagera kuri 47% muri 2022, naho umwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi, bivuze ko muri rusange kagabanyije igwingira cyane mu myaka ibiri gusa.

Yagize ati' Turi kugenda tumanuka, kandi byose biva ku nkunga ya Leta tugenerwa by'umwihariko mu guhangana n'igwingira, hakiyongeraho abafatanyabikorwa badufasha kurwanya igwingira mu bana bacu.'

Abaturage bitabiriye imurikabikorwa bavuga ko hari byinshi bahigiye birimo gutegura indyo yuzuye, kwisuzumisha indwara zitandura no kwihugura mu buhinzi bugezweho, no kumenya amakuru y'aho bakura imbuto nziza.

Mawanda Anastase wo mu Murenge wa Bwira yavuze ko iwabo nta mbuto zibanguriye bagiraga, yishimira kuba nabo bagiye kubona ibiti byera imbuto ziribwa.

Ati' Nk'ubu twebwe iwacu mu Murenge wa Bwira, ntabwo tugira ibiti by'imyembe bibanguriye. Gusa nungutse amakuru ko natwe bagiye kuzabitugezaho, abana bacu bakazabona imbuto tukarushaho kurwanya imirire mibi.'

Mugenzi we witwa Muhimpundu Anathalie ati' Jyewe nungutse inama mu buhinzi, nabonye igitoki kinini cy'umuhinzi wahawe amahugurwa yo kuvugurura urutoki urumva ko nanjye ngiye guhinga neza nkiteza imbere.'

Mu bindi bindi bizakomeza wkibandwaho mu rugamba rwo kurwanya igwingira, harimo kugariza abaturage ngo barusheho kugira ubumenyi mu kunoza ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kurwanya imiririe mibi n'igwingira mu bana harimo, ubworozi bw'amafi n'inkoko, no kuhira uturima tw'igikoni kugira ngo mu be by'izuba tugiye kujyamo imboga ntizikabure.

Abaturage bungukiye byinshi mu imurikabikorwa, kuko hari na serivisi z'ubuzima zari zabegerejwe baganaga bagafashwa
Abaturage basobanuriwe uko babona ibiti byera imbuto ziribwa
Umunyambanga uhoraho w'Intara y'Iburengerazuba Uwimpuhwe Florence, yashimiye uko abafatanyabikorwa bamurikiye abaturage ibibakorerwa
Padiri Rutakisha Jean Paul, uyobora JADF Ngororero, yavuze ko abafatanyabikorwa bagiye kurushaho kurwanya imirire mibi mu bana
Meya wa Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko abafatanyabikorwa bafasha abaturage gusobanukirwa n'uko barwanya imirire mibi,bakanagaragara mu bikorwa byo kubona amafunguro akwiye
Abayobozi bitabiriye imurikabikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abafatanyabikorwa-biyemeje-kurandura-igwingira-ry-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)