Ni Danger yaciye ibintu mu myaka yashize ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2014, Danny Vumbi yashyize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y'umusore ujya gusaba umugeni yitwaje abamusabira b'urungano ku buryo biba ingorabahizi kumvikana no kwa Sebukwe kubera imvugo zigezweho baba bakoresha.

Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo biturutse ku gitekerezo cya Bwiza wayikunze akifuza ko yahuzwa n'imvugo zigezweho muri iki gihe nka imbogege, yahuzo, umu-Gee, kugigira, injuga, indege, icyangwe n'ibindi.

Bwiza yavuze ko yatangiye umuziki arebera ku bahanzi barimo Danny Vumbi ndetse ko ari umwe mu bamubaye hafi mu rugendo rwe, haba mu bujyanama, kwandika indirimbo n'ibindi.

Gusubiranamo nawe iyi ndirimbo nk'imwe mu zo yakunze byari ibintu bishimishije kuri we cyane ko iri mu ndirimbo za Danny Vumbi akunda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo uyivuze'. Ati 'Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

Yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto."

Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo 'Ni Danger' yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze 'kugeza ubu'. Ati 'Muri macye yampinduriye ubuzima.' 

'Ni Danger' iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye kuva mu mpera za 2014 yajya hanze. Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane n'urubyiruko.

Unyujije amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n'ibindi byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.

'Ni Danger remix' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni iya mbere Bwiza akoze muri uyu mwaka ndetse avuga ko ateganya gushyira hanze izindi muri ibi bihe by'impeshyi.

Indirimbo 'Ni Danger' iri mu zigize Album 'Kuri Twese' ya Danny Vumbi. Iyi Album yagiye hanze mu 2015, igaragaraho indirimbo nka 'Akateye', 'Murasa', 'Wabigenza ute?' ,'Muramumenyere', 'Rya ku mafaranga', ' célibataire', 'Baragowe', 'Ntawe nabibwira', 'Wumuhe wose' ndetse na 'Hanga umurimo' yasubiyemo

Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo 'Bya bihe' byabaye nk'intangiriro yo gutandukana.

Danny avuga ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana.

Mu 2010, ni bwo yasohoye album ye ya mbere yise 'Urugendo' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo The Ben, Jay Polly na Kamichi.

Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho 'Wabigenza ute'. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane. Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise 'Kuri Twese', yakurikije Album yise 'Inkuru Nziza' iriho indirimbo nka 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ibare' n'izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise '365'.

 

Bwiza yavuze ko yakuze akunda indirimbo 'Ni Danger' ya Danny Vumbi amusaba ko bayisubiramo


Danny Vumbo yavuze ko yifashishije Bwiza mu gusubiramo iyi ndirimbo bitewe n'uko ari urubyiruko uzi cyane amagambo agezweho muri iki gihe

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI NA BWIZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143171/ni-danger-yaciye-ibintu-mu-myaka-yashize-yasubiwemo-ihuzwa-nimvugo-zigezweho-video-143171.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)