Ni iki cyaba cyateye urupfu rwa Perezida wa Iran? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024, nibwo hacicikanaga inkuru ivuga ko Perezida wa Iran Bwana Sayyid Ebrahim Raisolsadati, wakundaga ko bamwita Ebrahim Raisi gusa, iyi nkuru yabanjije gutangazwa n'ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byemeje ko Perezida Rais n'abo bari kumwe muri Kajugujugu nta n'umwe warokotse. Aya makuru akaza avuguruza ayo Leta yari yatangaje mbere ko hakomeretse bake abandi bakaba ari bazima.

Mu makuru aheruka twari twababwiye inkuru ivugwa ko Nyakubahwa Raisi yakoze impanuka y'indege ariko Leta ya Iran ikaba yo itarashakaga kuvuga ukuri kuko Perezida wabo yari mu kangaratete byaje no kumukurizaho kwitaba Imana. Iyo mpanuka ya Kajugujugu yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw'igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru Tehran.

Uyu mukambwe w'imyaka 63, agiye usize abana babiri gusa, akora impanuka yari kumwe na Ministiri w'ububanyi n'amahanga, Hossein Amirabdollahian.

Umuyobozi w'ikirenga wa Iran Ali Khamenei yasabye abaturage ba Irani gutuza ahubwo bakajya ku mavi bagasengera Perezida wabo agataha mu mahoro kuko hari bamwe batangiye kwijugunya mu mihanda mu myigaragambyo bitewe n'imyumvire yabo yo guhamya ko atari impanuka yabaye ahubwo ari urupfu rwateguwe.

Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde, Nerandra Modi yanditse kuri X (yahoze iri Twitter) ko yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa Perezida Rais.

Mu gitondo cya kare cyo ku cyumweru, Perezida Raisi yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev ari nawe ushyirwa mu majwi ya benshi kuba yihishe inyuma y'ubugambanyi bavuga ko bwakorewe Perezida wabo akanakurizamo urupfu.

Uru rugomero rubaye urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw'ibihugu byombi, ruherereye kandi ku mugezi wa Aras .

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w'ibihugu byombi utifashe neza nyuma y'igitero cyagabwe kuri ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.

Ebrahim Raisi w'imyaka 63 ni Perezida wa munani mu mateka ya Iran, umwanya yagiyeho mu 2021. Mbere yaho yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.



Source : https://kasukumedia.com/ni-iki-cyaba-cyateye-urupfu-rwa-perezida-wa-iran/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)