Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagombaga kubakwa iyi Hoteli ya FERWAFA, ikaba yarubatswe ku nkunga ya FIFA.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, umuyobozi wa FERWAFA yagarutse ku makuru mashya y'iyi Hoteli ndetse avuga ko bari kumvikana n'abazaba bayishinzwe.
Yagize Ati" Icyo navuga cyo akazi karakomeje ubu abazacunga hotel barabonetse kuko twe nka FERWAFA ntabwo twayicunga. Turi kunoza amasezerano y'abazaba bayifite mu biganza. Twamaze gutanga amasoko y'ibikoresho, ndetse mu mezi nk'abiri tuzatangira kubaka kiriya kibuga kiyiri imbere kugira ngo abazaba bacumbitsemo nibakenera gukora siporo babe bagikoresha."
Mu mwaka wa 2015 ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangazaga umushinga wo kubaka iyi Hoteli, ryari ryavuze ko iyi Hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.
Nyuma y'uko hagiye haba ibibazo byatumye ibikorwa byo kubaka iyi Hoteli bidindira, byanatumye inyigo yayo ihindurwa, ubu ikaba yuzuye ifite ibyumba 42 bitandukanye n'uko mbere byari biteganyijwe.
Iyi Hoteli yubatswe ku nkunga ya FIFA binyuze mu mushinga wayo uzwi nka FIFA Forward, aho yatanze inkunga ingana na Miliyoni 4.7 z'amadolari, ahwanye na Miliyari zisaga eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda (5,125,119,700 Frws).
Usibye ibyumba 42 ifite, iyi Hotel ifite ibyumba bibiri by'uruganiriro, ibyumba bibiri binini by'inama ndetse n'ibiro bitandukanye, ikazajya yakira amakipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagabo n'abagore ndetse n'abakiri bato, ikazajya inifashishwa mu kwakira abashyitsi ba FERWAFA bitabira inama zitandukanye.Â
Muntangiriro z'umwaka ushize nibwo imirimo yo kubaka iyi Hoteli yasojweÂ
Mu 2017 nibwo umuyobozi wa FIFA Gianni Ifantino yashyize ibuye ry'ifatizo ahubatse iyi Hoteli