Ni nkikipe idafite umuganga! 1:55 AM yaba ik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko umurwayi niwe umenya ko indwara imufashe akajya kwa muganga, atahasanze muganga akahasanga imiti yafata iyo abonye, yamwica, yamukiza ntabizi.

Kugira muganga ntibiha uburenganzira umurwayi kutikurikirana, kuko ahubwo uba ubashije kubona ukubwira uko uhagaze bishingiye ku kuntu wiyumvaga, uba usabwa kwikurikirana no kurusha muganga.

Ibi ni nako bikwiye kugenda muri 'Label', kuko inzu nyinshi zakomeye mu mateka y'umuziki, usanga zarashyize imbere kugabanya imirimo abantu banyuranye. Ugasanga hari umujyanama ushinzwe ibijyanye n'amafaranga, ushinzwe ibitaramo, uwandika indirimbo, umenya ibyo umuhanzi avugira mu itangazamakuru, umujyanama mpuzamahanga kenshi ukorera mu bindi bihugu n'ibindi.

Nibyo umuhanzi ashobora kugira aho akenera umwanditsi nabwo ariko ntibibe buri gihe, maze n'igihe yamubonye bagakorana kuko burya mu buhanzi (impano) buri kintu agira umwihariko we.

Mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri shene ya Youtube ya 1:55 AM, Producer Element yavuze ko Niyo Bosco ari mu banditsi bamufashije mu kunogereza indirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Ross Kana ndetse na Bruce Melodie.

Nubwo bimeze gutya ariko ntiyigeze amugaragaza mu bahanzi bayigizemo uruhare. Yavuze ko kutamugaragaza ahanini byaturutse ku kuba hari umubare munini w'abahanzi bagize uruhare kuri iriya ndirimbo mu ikorwa ryayo.

Element Ati "Umuziki ntabwo wavuga ngo uyu ni umuntu wa hatali, ahubwo ni urugendo. Icyo gihe, twahamagaye Niyo Bosco, Okkama... Niyo Bosco yari ahari, nahamagaye Rumaga, Christopher nyine abantu bose nari nshoboye, kuko abazaga bazaga baje gukora indirimbo zabo, nkabumvisha ngo iyi ndirimbo murayumva gute? bakayumva agahita yongeramo akantu ke bikagenda gutyo, ariko abo bantu bose ninjya kwandika abayigizeho uruhare ntabwo wabandika

"Niyo mpamvu nabonye Niyo Bosco ari kuvuga ngo ntitwamushyimiye (Credits). Nta 'credits' ntamuha, kuko umwanditsi Mukuru yari Rumaga, ariko sinatesha agaciro ibyo yakoze, gusa ndashima uruhare yagize, impamvu 'Fou de Toi' nyita iyanjye, ni uko ari iyanjye."

Niyo Bosco yagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo z'abahanzi Nyarwanda batandukanye, mu bihe bitandukanye. Ndetse, amakuru avuga ko ari umwe mu banditsi beza bahenze gukorana nabo, kuko indirimbo imwe ashobora kuyandikira amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 500 Frw.

Ariko hari bamwe mu bahanzi yagiye yandikira indirimbo akazibaha nk'impano. Uyu musore niwe watumye impano ya Vestine na Dorcas imenyekana, ku buryo imibare igaragaza ko hafi 95% by'indirimbo aba bakobwa bakubiye kuri Album y'abo ya mbere zanditswe na Niyo Bosco. 

Hari abagaragaza ko Label ya 1:55 AM ikeneye umwanditsi w'indirimbo nka Niyo Bosco- Element aherutse kuvuga ko yamwifashishije mu kwandika 'Fou de Toi'

Mu Kuboza 2023, Murindahabi yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Niyo Bosco mu rwego rw'umuziki wa Vestine na Dorcas no kuzamura izina rya sosiyete ye y'umuziki ya MI Empire yashinze ari 'runini'.

Yavuze ko Niyo Bosco afite ubuhanga mu kwandika indirimbo, akamenya kuziririmba n'uko agomba kwitwara ku rubyiniro kandi afite ubumuga bwo kutabona. Ati 'Ni impano rero y'agatangaza. Twishimira kandi dukunda cyane.'

Yunganiwe na Kamikazi Dorcas wavuze ko Niyo Bosco yababereye urufatiro rw'umuziki wabo. Avuga ko afite icyizere cyinshi cy'uko imirimo yabakoreye Imana izayimuhembera. Ati "Yakoze ibintu byiza cyane. Turanamushimira."

Niyo Bosco niwe wanditse nyinshi mu ndirimbo umuhanzikazi Bwiza yakubiye kuri Album ye ya mbere, yakoranye kandi na Aline Gahongayire n'abandi.


Umukono mu myandikire y'indirimbo itangarirwa na benshi bumvikanisha ko Niyo Bosco yaba umwanditsi mwiza w'abahanzi bababarizwa muri 1:55 AM.

Iriya Label ya 1:55 AM isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie umaze umwaka adasohora indirimbo, Ross Kana uheruka indirimbo muri Gashyantare ndetse na Element uheruka indirimbo muri Gicurasi 2023.

Iyi Label kandi iherutse gutangaza ko yasinyishije Kompressor, nka Producer mushya wiyongera kuri Element.


Ni izihe nyungu Label ibona iyo ifite umwanditsi w'indirimbo

Danny Vumbi ni umwe mu banditsi b'indirimbo bakomeye mu Rwanda. Uyu mugabo mu myaka irenga 15 ishize ari mu muziki, yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi benshi yanditse, nubwo hari ababivuga n'abandi batabivuga.

Aherutse kuvuga ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kuvuga abahanzi yandikira indirimbo kubera ko hari abatabikunda.  

Ati 'Kugeza ubu nafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga indirimbo nandikiye abandi bahanzi, kubera ko hanze aha hari abo wumva bavuga ngo runaka ntabwo ari umuhanzi yandikirwa indirimbo, ni umuswa ngo uriya ntabwo ari umuhanzi ni umuririmbyi gusa, mbese ukumva basa n'abamutesha agaciro kandi kwandikirwa indirimbo ari ibintu bisanzwe biba mu muziki.'

'Njye nzanjya mbikora n'ubu ndazibandikira rwose bakanyishyura neza ariko bizajya biguma ari ibanga ryanjye, keretse we (uwo yandikiye indirimbo) nahitamo kubyivugira, njye narabiretse.'

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyo Label ifite umwanditsi cyangwa se igura indirimbo zanditswe n'abandi bahanzi biyiha gukomera. Kandi igira ibihangano bifatika ikabasha guhangana ku isoko ry'umurimo. Anavuga ko bifasha Label kubahiriza ingengabihe ku mikorere yayo kuko 'ntiyabura ndirimbo igihe ikenewe'.

Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ni Danger' aherutse gusubiramo afatanyije na Bwiza, yumvikanishije ko iyo Label ifite umwanditsi bifasha mu kubahiriza icyerekezo cyahawe umuhanzi, ku buryo adashobora kuririmba ibyo yishakiye.

Ati 'Icyerekezo cyahawe umuhanzi kirubahirizwa, niba umuhanzi atemerewe kuririmba ibishegu ni urugero, aho umwanditsi abimufashamo.'

Danny yavuze ko iyo umuhanzi afite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo biramufasha we na 'Label' ye kuko kwandikisha indirimbo birahenda.

Yungamo ati 'Bidakuyeho ko wumvise indirimbo ahandi ikakuryohera kuyigura byaba inyongeragaciro ku buhanzi bwawe'.'

Yumvikanishije  ko uwandikisha indirimbo nziza bimuha kugira ibihangano byiza nubwo bimusaba amafaranga menshi.

Ati 'Umusaruro uri ku mpande zombi. Uwiyandikira neza yazigama akanakora 'Hit, uwandikisha agira ibihangano byiza nubwo bimutwara amafaranga.'


Kugira umwanditsi muri 'Label' ni nko kugira umuganga mu bitaro

Kwandika indirimbo z'abahanzi ni umwe mu mirimo itunze benshi mu Rwanda no hanze nubwo hari ababikora mu buryo bw'ibanga ku buryo umuhanzi aba atemerewe kumuvugira muri rubanda ko uburyohe bw'igihangano cye ari we abukesha.

Binyuze mu bwumvikane bw'aba bombi, umuhanzi yishyura uwamwandikiye indirimbo bakumvikana niba ashobora kuzamuvuga mu itangazamakuru cyangwa se ntabikore.

Hari abahanzi baterwa ipfumwe no kuvugira mu ruhame ko indirimbo ye iri kuri 'hit' yayandikiwe. Ahanini abikora agamije kugira ngo umubare w'abafana wamuyobotse utajora ubuhanga bwe.

Uretse kwandikirwa indirimbo, hari n'abahanzi batajya bavuga ababafashije mu kuyitunganya mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ababyinnyi n'ibindi.

Uretse Danny Vumbi wavuzwe cyane mu itangazamakuru hari abandi banditsi b'indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.

Abo barimo umusizi Rumaga umaze igihe kinini yandika ibisigo akabiherekeresha amashusho akoze neza, rimwe na rimwe akifashisha abahanzi n'abandi.

Amaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

Uyu musore amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kugira umwanditsi w'indirimbo muri 'Label' abigereranya n'ibitaro bifite umuganga.

Yavuze ko no mu buzima bwa buri munsi, umuntu akenera abamwunganira mu kazi ke ngo 'karusheho kunoga ariko ntawe usimbura nyiri umurimo ngo icyo gihe abarwe nk'ukiwurimo'.

Ati 'Ni nko kumbaza ngo byafasha iki kuba ikipe yagira umuganga! Ni ukurinda ikipe kuba yakinisha umukinnyi urwaye, cyangwa kuba hari uwarwara bikagorana kuvurwa.'

Rumaga asobanura ko iyo ikipe ifite umuganga irya neza, yitoza neza, ikina neza- muri make iratsinda (irahatana). Ati 'Kuko iba ifite ubuzima buzima bw'icyo ikora.'

Yavuze ko 'Label' kugira umwanditsi ni nko kugira Producer, abafasha gutekereza ingingo zo guhangaho 'mutatekereje yewe no kunoza izo mwatekereje'.

Rumaga avuga ko ari ibishoboka 'Label' yakabaye ifite abantu b'ingenzi: Umushoramari, Producer ukora 'Audio' na Video, umwanditsi ndetse n'umunyamategeko.

 

Bruce Melodie ari mu ba mbere binjiye muri Label ya 1: 55 AM y'umunyemari Coach Gael


Element yatangajwe nka Producer wa mbere muri iyi Label iri mu nshya ku isoko

 

Producer Kompressor aherutse kwinjira mu muryango wa 1:55 AM

 

Umuhanzi Ross Kana aheruka gusohora indirimbo muri Gashyantare 2024

 

Kenny Sol aherutse gutangazwa nk'umuhanzi mushya winjiye muri iyi Label

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143245/ni-nkikipe-idafite-umuganga-155-am-yaba-ikeneye-niyo-bosco-nkumwanditsi-windirimbo-143245.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)