Hashize amasaha macye Tonzi ashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yakoranye na Liliane Kabaganza bise 'Anzi mu Izina.' Tonzi yavuze ko yahisemo Kabaganza kugira ngo abe ari we bakorana indirimbo kuko ari bwo igihe cy'Imana cyari kigeze, kandi iyo cyageze abantu bakaba babyiyumvamo byose biroroha.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, umuhanzikazi Tonzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwabanje kuba ubwabo.
Yagize ati: 'Liliane twagize umwanya wo kuganira iri jambo riraganza cyane muri twe ko Imana ituzi buri wese ari umwihariko nuko indirimbo ndayandika birihuta cyane no kuyikora ntibyatugoye.
Iyi ndirimbo imara iminota 4 n'amasengonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk'uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese nk'umwihariko nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka".
Ati: 'Ni indirimbo yongera kukwibutsa ko Imana ikuzi mu izina kandi izina ikwita riruta andi mazina yose, rero mu buzima hari ibigeragezo tunyuramo bitandukanye bitwita amazina atariyo, ugasanga umwanzi we ashaka ko witwa uwashobewe, uwatsinzwe, uwanzwe, nandi menshi.Â
Rero ntukwiye kwemerera umwanzi ko akwita izina Imana itakwise, kuko izina ni impano ikomeye kuko n'izina rya Yesu niryo tunesherezamo. Rero iyi ndirimbo ni ukongera ugashimangira ko Imana ikuzi mu izina kandi nk' umwana wayo wihariye.'
Yashimangiye ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugenewe buri wese kuko uriho wese yaremwe n'Imana, ikaba ari indirimbo y'insinzi mu buzima bwa buri muntu.
Akomoza ku mpamvu bahisemo kuyita 'Anzi mu Izina' yagize ati: 'Kuyita iri zina ni uko kwatura ibyiza ku buzima bwacu bitugiraho ingaruka nziza. Byonyine kuvuga uyu mutwe wayo gusa uba ushimangiye ko Imana ikuzi mu izina, uko ubivuga kenshi ubyumva kenshi niko bikomeza kukubera ubuzima.'
Tonzi yashimangiye ko Liliane Kabaganza ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, kuko bamaze imyaka myinshi baziranye nyuma yo guhurira mu ivugabutumwa rishingiye ku kuririmbira Imana.
Mu magambo ye yagize ati: 'Yambereye mukuru wanjye mu murimo, ni umubyeyi Imana yakoresheje cyane n'ubu igikoresha mu kwamamamaza inkuru nziza binyuze mu kuririmba. Imana yamuhaye impano idasanze, ndamukunda kandi ndamwubaha ni impano nziza kuri njye, umuryango wanjye ndetse n' isi yose.'
Mu butumwa bwihariye, Tonzi yibukije buri wese ko ari umwihariko ku Mana, avuga ko mu isi abantu bose usanga bihugiyeho bashaka imibereho ariko bidakwiye ko bibagirwa ko bihariye ku Mana kandi imigisha ari bo yayigeneye.
Ati: 'Ibyo urimo byose n'ibyo ukora, ujye ubibamo uziko uri uw'agaciro mu maso y'Imana, kandi ntukemerere umwanzi ariwe Satani kukwita amazina Imana itakwise.'
Tonzi yashimiye byimazeyo Liliane bakoranye iyi ndirimbo igamije gukomeza kwamamaza inkuru nziza, amushimira ko yemeye ko bayikorana. Yashimiye kandi by'umwihariko abagize uruhare mu gutunganya iyi ndirimbo ikajya hanze mu gihe gito, barimo Alpha Entertainment, Producer Camarade, itsinda rigari ry'Umucyo Production, Producer Mok Vybz, Joshua Manishimwe na Eliel Sando wakoze Video yayo 'Imana imuhe imigisha myinshi ni umwizerwa mu kazi nkabimukundira cyane.'
Tonzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zifasha benshi kwegerana n'Imana yashimiye Kabaganza wemeye gukorana nawe indirimbo
Umuhanzikazi Liliane Kabaganza arubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko awumazemo igihe kandi ni umuhanga cyane
Kanda hano urebe indirimbo nshya yahuje Tonzi na Liliane Kabaganza bise 'Anzi mu Izina'