Nigeria: Inzara yaba ivuza ubuhuha kubera guta agaciro kw'ifaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biri kuba nyuma y'uko muri Werurwe 2023 Bola Tinubu atorewe kuyobora Nigeria agahita ashyiraho impinuka agerageza gusubiza ku murongo ubukungu bw'icyo gihugu, ariko kuva yagera ku butegetsi ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rikaba rimaze guta agaciro hafi ku kigero cya 30% mu gihe kitageze ku mwaka, ibiri guhungabanya ubukungu bw'inzego zose za Nigeria kubera ukwiyongera gukabije kw'ibiciro ku masoko.

Izo ngaruka kandi ntabwo ziri kugera ku banya-Nigeria bari imbere mu gihugu gusa, kuko ubu na bamwe mu banyeshuri bo muri Nigeria biga muri Kaminuza ya Teesside mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko bagomba gusubira mu gihugu cyabo ku bwo kunanirwa kwishyura amafaranga y'ishuri nyuma yo guta akaciro kw'ifaranga rya Nigeria.

The Guardian yatangaje ko ubuyobozi bw'iyo kaminuza bwamaze kubatangaho raporo mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza, ndetse ko na 'visa' zabo zamaze guteshwa agaciro ku buryo batazemererwa kuguma mu Bwongereza.

Ibi byateye uburakari bukabije abo banyeshuri bakora imyigaragambyo bashinja Kaminuza ya Teesside kutabafasha uko bikwiye, dore ko hari abari bamaze kwishyura make ku mafaranga y'ishuri ndetse bakaba baniteguraga gusoza amasomo yabo vuba ariko bikaba byateshejwe agaciro.

Ubusanzwe Kaminuza ya Teesside ikora mu buryo butandukanye n'izindi mu Bwongereza kuko yemerera abanyeshuri kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bagaragaza ahantu hazwi hazajya bakura amafaranga.

Gusa Leta y'u Bwongereza yatangaje ko ubuyobozi bw'iyo kaminuza ari bwo bufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro w'abakomeza kwiga n'abasubizwa iwabo, ariko ko mu gihe 'visa' z'abo banyeshuri zamaze guteshwa agaciro batazemererwa kuguma muri icyo gihugu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-inzara-yaba-ivuza-ubuhuha-kubera-guta-agaciro-kw-ifaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)