Njye ndamuzi kuko ndamukoresha - Perezida wa Rayon Sports avuga kuri SG Namenye ushinjwa koreka ikipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abatuka Namenye Patrick umunyamabanga w'iyi kipe bavuga ko ari we kibazo muri iyi kipe, ufata ibyemezo bimwe na bimwe bishyira ikipe ahabi atari byo kuko nta bushobozi na buke bufata icyemezo muri Rayon Sports.

Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu itanganzamakuru ko umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ko ari we kibazo muri iyi kipe ndetse ibyemezo bimwe na bimwe afata ari byo bishyira iyi kipe mu bibazo.

Ikindi kandi ashinjwa ni ukuba yaraguriye Rayon Sports abakinnyi b'impfube birangira badatanze umusaruro.

Mu kiganiro Rayon Time cy'uyu munsi perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abavuga Namenye batamuzi ariko we ubushobozi bwe nk'umukoresha we abuzi.

Ati "Patrick ni umunyamabanga w'umuryango wa Rayon Sports, ni perezida wamuhaye akazi kuko twari dusanzwe dukorana na mbere, ubushobozi bwe rero twe dukorana nk'ikipe cyangwa se nk'abantu."

"Reka mbivuge, abamuvuga ntabwo bamuzi kuko baramwataka nk'umuntu ariko ntabwo bamuzi, njye ndamuzi ndi umukoresha we ahubwo mu bakozi dufite ni abakozi beza cyane kuva kuri we kugera ku mwana ukinga urugi, Rayon Sports niba hari aho igeze ikora ni ukubera bo."

Yakomeje avuga ko uyu mugabo atwererwa imbaraga adafite kuko nta bushobozi na buke afite bwo gufata umwanzuro muri Rayon Sports.

Ati "Nta bushobozi na buke afite bufata icyemezo, yaba kugura umuntu (umukinnyi), haba kumwishyura, haba guciririkanya na we, haba no kumwirukana kuko ikintu cyose gikorwa tugikora nk'itsinda tukajya inama, tukagira n'abava hanze batugira inama, tukicara tukacyumvikanaho tuti dukore iki mu nyungu za Rayon Sports."

Jean Fidele avuga ko abamusebya bafite impamvu za bo ariko Patrick Namenye ni umukozi mwiza we ashimishwa n'imikorere ye.

Ati "Kuri iyi Si turimo hanze aha hariho abantu babi cyangwa se abantu bavuga nabi ibyo ntabwo twabitindaho ni ko bibaho ariko Patrick Namenye ni umunyabanga ukora akazi ke neza, nongere mbisubiremo ntabwo nifuza ko basebya SG wa Rayon Sports bafite impamvu bamusebya ariko ni umukozi mwiza."

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo baganira bakajya inama ariko we nka perezida w'Umuryango wa Rayon Sports ari we ufata icyemezo cya nyuma.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Patrick Namenye ari umukozi mwiza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njye-ndamuzi-kuko-ndamukoresha-perezida-wa-rayon-sports-avuga-kuri-sg-namenye-ushinjwa-koreka-ikipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)