Nkombo: Umwana w'imyaka itanu yarohamye mu Kivu arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Kamagembo Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 11 Gicurasi 2023.

Saa tanu n'igice za mu gitondo nibwo uyu mwana w'imyaka itanu yagiye kuvoma amazi mu kiyaga cya Kivu, yijyanye ageze ahita arohama birangira yitabye Imana.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Abdul Djabar Ntahomvukiye yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanye n'inzego z'umutekano na RIB aho iyi mpanuka yabereye basanga atari ngombwa ko umurambo w'uyu mwana woherezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma.

Agace umuryango w'uyu mwana utuyemo kamaze kugezwamo amazi meza ari naho gitifu Ntahomvukiye ahera asaba abaturage b'Umurenge wa Nkombo kujya bakoresha amazi meza ari mu mavomo Leta y'u Rwanda yabegereje aho kuvoma amazi y'ikiyaga cya Kivu.

Avuga ko n'iyo haboneka impamvu ituma bavoma aya mazi bidakwiye ko umwana yijyana kuvoma ikivu atari kumwe n'umuntu mukuru.

Ati 'Twaganiriye n'abaturage tubereka ko umwana adakwiye kujya kuvoma mu Kiyaga cya Kivu atari kumwe n'umuntu mukuru'.

Ahantu uyu mwana yarohamye hafite ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice bivuze ko umuntu mukuru ataharohama ngo apfe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-umwana-w-imyaka-itanu-yarohamye-mu-kivu-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)