Nsabimana Aimable wa Rayon Sports ntiyanyuzwe n'ibyo bagezeho, amahirwe yo kuguma muri Gikundiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umwaka w'imikino wa 2023-24 wagenze neza, Aimable Nsabimana we abona bidahagije kuko bari gukora ibirenze.

Rayon Sports ni ikipe isoje umwaka w'imikino idatwaye igikombe kiyemera guhagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ni nyuma y'uko ibuze igikombe cy'Amahoro n'icya Shampiyona.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko uyu mwaka wabakomereye kubera ibintu bitandukanye birimo kwishyiramo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup bigapfa, guhinduranya abatoza no kugenda kw'abakinnyi.

Ati "Kutajya mu matsinda biri mu bintu byadukozeho kuko twari twabyishyize mu mutwe, ikindi urebye ukuntu shampiyona yagiye igenda turi mu bantu bagiye bahinduranya abatoza, turi mu bantu bagiye abakinnyi bagenda, urumva izo mbogamizi zose ni ibintu byagiye bidukoraho, gusa ni kuriya shampiyona yari imeze."

Avuga ko kuba perezida w'ikipe yaravuze ko umwaka wagenze neza ari byo kuko hari ibikombe ikipe yegukanye ariko nk'umukinnyi ku giti cye yifuzaga ibirenzeho.

Ati "Nk'uko perezida abivuga hari ibikombe twajyanye, gusa kuri njye nk'intego yanjye iyo ndi mu ikipe mba nifuza kujyana buri gikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda, rero kuba narakinnye umwanya wa 3 ntabwo ari ibintu binshimishije, kuba ntaratawaye igikombe cya shampiyona cyangwa icy'Amahoro ntabwo ari ibintu binshimishije."

Uyu mukinnyi uri ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko nta biganiro baragirana ariko imwegereye bavugana, gusa ngo yifuza gusubira gukina hanze y'u Rwanda.

Ati "Nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, amasezerano yanjye ararangira ejobundi shampiyona nirangira, nta kintu na kimwe kiragenda ariko njye mba mfite amahitamo menshi no hanze y'u Rwanda, ni ukureba ko byakunda."

"Njyewe ndi umukozi, Rayon Sports ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza cyane cyane imikino yo kwishyura iramutse, inyegereye nta kibazo twavugana."

Yunzemo ati "Muri njye ntabwo mbyifuza, sinifuza gukina undi mwaka hano mu Rwanda, ndashaka kujya hanze, nkongera nkasubira hanze ni byo nifuza kereka bidakunze ariko nibukunda nzagenda."

Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports aho yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe urimo urangira. Batwaranye ibikombe 2, icya Super Cup ndetse n'icya RNIT Iterambere Fund.

Nsabimana Aimable yavuze ko nta biganiro byo kongera amasezerano biraba



Source : http://isimbi.rw/siporo/Nsabimana-Aimable-wa-Rayon-Sports-ntiyanyuzwe-n-ibyo-bagezeho-amahirwe-yo-kuguma-muri-Gikundiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)