Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko Umujyi wa Kigali wananiwe kubahiriza amategeko n'amabwiriza mu byerekeye gutanga amasoko.
Hagaragaramo amasoko atatu afite agaciro ka miliyari 4,4 Frw yatanzwe hatagishijwe inama Minisiteri y'Ubutabera kandi biteganyijwe mu mategeko agenga amasoko ya Leta.
Tariki 6 Gicurasi 2024, ubwo Umujyi wa Kigali witabaga PAC, ngo utange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Umuyobozi Mukuru w'Ibikorwa by'Umujyi, Julian Rugaza, yahise agaragaza ko bakoze amakosa yo gutanga amasoko batagishije inama ariko ko batazabisubira.
Ati 'Amasezerano twasinye tutagishije inama Minijust, aya ni amakosa twakoze, twemera kandi dusabira imbabazi ko tugiye kuyakosora, ni ukuvuga ngo ariya masezerano twasinyanaga na RDF ntabwo twajyaga tugisha inama ariko tubizeza ko tutazongera kuyasubira.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje ko hagombaga gukurikizwa amategeko kuko nta rengayobora ryashyizeho.
Ati 'Itegeko rirasobanutse, nta hantu ritanga irengayobora ngo rivuge ngo icyakora kuri aya masoko ntabwo kugisha inama Minijust bikenewe, mukavuga muti dusanzwe tubikora [â¦] ndagira ngo mutubwire ibyo aho mwabikuye.'
Umuyobozi ushinzwe Amasoko mu Mujyi wa Kigali, Twahirwa Faustin, yagaragaje ko impamvu nyamukuru zatumye batagisha inama Minisiteri y'Ubutabera ari uko babonaga ari ikigo cya Leta kigiye guha serivisi ikindi kigo cya Leta.
Ati 'Impamvu ya mbere ni uko ari Leta yari ije gukorera indi Leta, twiyumvishaga ko nta kugisha inama byari bikenewe.'
Depite Muhakwa yahise avuga ko hatari kurebwa ukorera undi kuko kugisha inama bigendera ku mubare w'amafaranga aho kureba abagiye gukorerana ibikorwa.
Twahirwa ati 'Iya kabiri twagendeye ku masezerano y'ubufatanye yasinywe hagati ya MINADEF, Minaloc hamwe na MINECOFIN isobanura inshingano zahawe 'Reserve Force' kuko inshingano zumvikanaga za buri rwego ku kazi kahawe Reserve Force⦠duhita dusinya amasezerano'
Depite Muhakwa yagaragaje ko nta ngingo bari bafite ibemerera gutanga amasezerano batagishije inama, ndetse ko bitumvikakana.
Umunyamategeko w'Umujyi wa Kigali, Hubert Vieri Kiteretse yagaragaje ko impamvu yatumye batanga iri soko, byasaga n'aho ari Umujyi wa Kigali wari uri gukoresha abatekinisiye bawo.
Ati 'Byabaye nk'aho ari abakozi ba Leta bari gukorera Leta bagahabwa ibikoresho bibafasha ndetse nta bwo twakwirengagiza ubwihutirwe bw'uriya mukingo abaturage bakomezaga bagaragaza ko ubutaka bworoshye bisaba ko tubarengera mu buryo bwihutirwa kugira ngo ubuzima bwabo butahangirikira.'
Abadepite bagaragaje ko byari kuba byiza iyo baba baragiye kugisha inama bakabwirwa ko bidakenewe ari byo byari kuba byumvikana.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko aya amakosa yo gutanga amasoko hagendewe ku masezerano y'imikoranire batayasubira.