Ntabwo umuntu akwiye kwihotora kugira ngo atange umusanzu muri FPR - Umunyamabanga Mukuru Gasamagera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa FPR Inkotanyi, nk'umutwe wa politiki, ubushwaho n'umusanzu w'abawugize, gusa Gasamagera yavuze ko iyo misanzu itangwa ku bushake ndetse ko nta n'ubyibutswa cyangwa ngo ajye kubigaragaza hanze ngo avuge ko yatanze amafaranga aya n'aya.

Gasamagera yavuze ko amahame Umuryango wa FPR Inkotanyi ugenderaho ari uko umuntu atanga umusanzu ku bushake bwe no mu bushobozi bwe, 'Nta kwiniga, nta kwihambira, nta guhanyanyaza, nta gushakisha hirya no hino, ufite icyo afite agitanga uko agifite ariko ntiyigerezaho ngo yiyicishe inzara cyangwa yihotore.'

Muri ibi bihe hitegurwa amatora hari ibyagiye bivugwa byo kwaka imisanzu mu buryo butari bwo, aho hari bamwe mu banyamuryango basabwaga gutanga icya cumi cyangwa mirongo itatu ku ijana, cyangwa ahavuzwe iby'uko umuntu atanga umusanzu ngo akazajya awishyura umwaka wose.

Umunyamabanga Mukuru yavuze ko bohereje amatsinda atandukanye mu gihugu hose aho ibyo bivugwa kugira ngo bakurikirane aho byagaragara bihagarikwe ndetse n'ababa baratanze amafaranga batagombaga gutanga babe bayasubizwa.

Ati 'Ndagira ngo nongere nkangurire abantu, ntihazagire umuntu uhohoterwa muri ubwo buryo kuko ni ukumuhohotera, ntihazagire umuntu wakwa ibyo adafite, atishakiye we ku giti cye,'

Yongeyeho ko n'ubwo bimeze bityo, batabuza abanyamuryango gutanga umusanzu, ariko ko umuntu atanga ku bushake bwe kandi mu bushobozi bwe.

Ati 'Ari umuntu wabyishakira akavuga ati njyewe niyemeje gutanga iki uko nagitanga kose, ibyo rwose ni we bireba, ni amahitamo ye, ariko byumvikane nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu.'

Yagaragaje ko mu gihe abantu bahatirwa gutanga umusanzu, byaba ari ibintu bigayitse kandi bisuzuguritse kumva ko hari abavuga ko bahatiwe gutanga umusanzu.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko FPR ifite ubushobozi buhagije uyu munsi, kuburyo hadashingiwe ku musanzu w'abanyamuryango, ifite n'ubundi buryo yibeshejeho bidasaba ibintu by'umurengera.

"Umusanzu utangwa ku bushake no mu bushobozi bw'umuntu, ibivugwa by'icya cumi cyangwa mirongo ingahe ku ijana ntabwo ari byo."

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, asobanura uburyo umusanzu utangwa. pic.twitter.com/sDJIGeXf77

â€" FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) May 31, 2024

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko umusanzu utangwa ku bushake kandi mu bushobozi bw'umuntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-umuntu-akwiye-kwihotora-kugira-ngo-atange-umusanzu-muri-fpr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)