Yavuze ko uretse mu mupira w'amaguru ariko hari n'ahandi mu nzego zitandukanye z'ubuzima busanzwe bwa buri munsi usanga abantu biyemerera ko ari abarozi cyangwa bakora ibintu bidasanzwe bakoresheje izindi mbaraga.
Yagaragaje ko RIB yatangiye kubihagurukira aho yagiye ifata bamwe n'ibikoresho byabo binyuranye kuko baba bihesha ikintu by'undi hakoreshejwe uburiganya.
Ati 'Ni ibyaha tutabona mu mupira gusa, ibi by'amarozi bifatwa nk'ubwambuzi bushukana. Mu minsi yashize mwarabibonye hari abo twafashe bafite inzoka mu nzu, ubunyamasyo bakoresha ngo bakure ku bantu amafaranga bababeshya ko bafite ububasha burenze kandi no mu mupira ni uko.'
Yakomeje ati "Aho bigoranire ni uko ababikoresha mu mupira babyemera ku buryo bigorana kubona amakuru. Umuntu yizeza undi ko afite ububasha bwo gutuma atsinda, akamwizeza ko nazajya atera umupira mu izamu, uririnze azajya abona ari nk'intare ije cyangwa gari ya moshi bakabyemera. Nicyo kibabaje birasaba ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ari ibintu gusa by'ubutekamutwe.'
Col. (Rtd) Ruhunga yagaragaje ko hakiri imbogamizi kandi kuko nta muntu wajya gutanga ikirego avuga ko habayeho kurogwa ngo atsindwe ngo byemerwe.
Ati 'Ntawaza aje kurega ko bamutsinze bakoresheje amarozi ngo tubyakire kuko ntitubyemera. Kuvuga ngo ikipe twakinnye ejo yari ifite abapfumu bayihaye amarozi yo kudutsinda ntitubyemera.'
Yagaragaje ko hari ibyagiye bigaragara nk'aho bamwe bagerageza guha abakinnyi imiti ibaca intege kandi ko byo ari ibintu biba bifatika byabonerwa ibimenyetso ku buryo byakurikiranwa.
Ati "Ibyo hari dosiye twigeze kwakira, turakurikirana kuri ubu ngira ngo abantu barafunzwe, ariko ntabwo umuzamu yaza ngo atubwire ngo bateye ishoti mbona gari ya moshi ije ngo dukurikirane kuko ntitubyemera nta nubwo aba ari byo."
Yagaragaje ko hakenewe kwigisha Abanyarwanda muri rusange kuko uretse mu mupira, usanga byifashishwa no mu buvuzi gakondo ariko ko abigize abavuzi bakoresha ububasha runaka batangiye gutabwa muri yombi.
Ati 'Ababikora baba bagamije indonke ntabwo ubwo bubasha baba babufite.'
Nubwo bimeze bityo ariko Uwo bivugwa ko arogera amakipe n'abakinnyi bo mu Rwanda uzwi nka Mupenzi, aherutse gutanga ubutumwa ku itangazamakuru ko nirititonda azaryibasira na ryo kuko rikomeje gutuma akazi we na bagenzi be bakora katagenda neza.
Icyo gihe yagize ati "Rero ndashaka guha ubutumwa abanyamakuru ko nibatarekera aho ibyo bari gukora bazabona ishyano kuko iyo umuntu ashaka kukwimisha umugati na we ntacyo utamukorera [kibi]."
Biragoye guhamya ko ikipe runaka yatsinze cyangwa yatsinzwe kubera ko hakoreshejwe amarozi kuko nta kimenyetso gifatika kiba kigaragara nubwo benshi bakunze kubyikanga.