Ntibanyendera yongeye gutanga kandidatire ku mwanya w'Umudepite- Ibyaranze umunsi wa Gatatu wo kuzakira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibanyendera usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya HVP Gatagara Ndera mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko kuri iyi nshuro yizeye kuzabona amajwi akenewe kugira ngo yinjire mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Yagaragaje ko kuri iyi nshuro yizeye kuzabona amajwi akenewe ngo yinjire mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ntibanyendera yagaragaje ko amajwi akenerwa ngo umukandida wigenga abone umwanya mu Nteko ishinga Amategeko ari menshi ariko yizera ko abanyarwanda bazamutora.

Yagize ati 'Amajwi asabwa umukandida wigenga ni menshi kuko angana n'asabwa ishyaka rifite abayoboke mu gihugu hose. Ubushize twasabaga ko yagabanyuka, ushyize mu mibare yoroshye usanga hiyamamaje abo mwita ngo ni abigenga benshi ni ukuvuga ngo hatorwa abadepite 20 gusa, harimo icyuho mu mibare ukurikije uko byabazwe.'

Yavuze ko nubwo ubwa mbere atahiriwe n'urugendo yizeye ko kuri iyi nshuro amahirwe ashobora kumusekera akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati 'Ubwa mbere ntabwo nagize amajwi akwiye, nakoze ibyo nagombaga gukora, nshaka abanshyigikiye ndabitanga biremerwa. Ibyari bisigaye ni urugendo rwanyu nk'abanyarwanda ubwo rero mwahisemo abayobozi mushaka ko babayobora kandi babayoboye neza. Ubu rero niteguye ntashidikanya ko ayo majwi nzayagira kuko imyumvire yarazumutse.'

Yagaragaje ko imbogamizi abakandida bigenga bakunze guhura nazo usanga harimo ijyanye n'imyumvire ikigaragara muri bamwe babona ko umukandida wigenga aba atavuga rumwe n'ubutegetsi nubwo bitandukanye n'ukuri.

Ntawunyendera yagaragaje ko yiteguye guhagararira Abanyarwanda mu nteko ishinga Amategeko akabatega amatwi, akabumva kandi akabavugira mu gihe kandidatire ye yaramuka yemejwe.

Ku rundi ruhande Umukandida wigenga ku mwanya w'Umudepite Nsanzimana Aristide, wo mu Karere ka Kirehe yagaragaje ko yizeye guhatana kugeza yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda nubwo ari ibintu bitoroshye.

Ati 'Ugendeye ku kigereranyo cy'amajwi angana na 5% basaba nshobora kuyagira, kuyarenza cyangwa kutayagira ariko byose biterwa n'uko kwiyamamaza byagenze. Iyo watangiye iyi nzira uba wifuza gutsinda. Icyifuzo cyanjye mba numva natsinda ariko hari n'ibyo gutora kw'abaturage bitewe n'icyizere bazangirira biteganya.'

Depite Uwumuremyi Marie Claire yagaragaje ko yifuza kongera gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu rwego gukomeza kugira uruhare no gutanga umusanzu we mu nshingano zayo kandi yizeye ko azagirirwa icyizere.

Ati 'Buriya igihugu cyacu kimaze gutera intambwe, n'umugore ntiyasigaye inyuma ariko kuko ari urugendo rukomeza hari ibyo tumaze kugeraho byinshi dukeneye kubirinda no kubyongera uruhare rwacu nk'abagore ruhari. Ijwi ry'umugore rero ryaba rihari mu gihe naba mpari.'

Richard Kananga wifuza kwiyamamaza ku guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko azashyira imbere ibijyanye no guteza imbere uburezi budaheza no guharanira serivisi z'imibereho myiza ku bafite ubumuga.

Kuri uyu munsi wa Gatatu wo kwakira kandidatire ku bashaka kuba abakandida ku mwanya wa perezida cyangwa uw'Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 hakiriwe abantu b'ingeri zinyuranye.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yakiriye abantu batandukanye barimo abashaka kuba abakandida bigenga ku mwanya w'ubudepite, abakandida mu byiciro binyuranye by'aba iby'abagore, abafite ubumuga ndetse n'urubyiruko.

Ntibanyendera yatanze impapuro zisaba kuba umukandida
Nsanzimana Aristide yagaraje ko yabonye abantu barenga 600 bamusinyiye
Ikirango cya Ntibanyendera kizaba kigaragara kuri lisiti y'itora
Ubwo Dr Habineza Frank yageraga ku biro bya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwinjira mu Nteko
Abakandida batanze ibyangombwa byabo
Buri wese atanga ibyangombwa bikazasuzumwa
Abashaka kuba abakandida depite bakomeje kujyana kandidatire zabo
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje kwakira kandidatire
Urubyiruko narwo rwifuza guhatana
Nyiramahirwe wo mu Karere ka Burera atanga kandidatire ye
Richard Kananga ushaka kuba umudepite uharariye abantu bafite ubumuga

AMAFOTO: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibanyendera-yongeye-gutanga-kandidatire-ku-mwanya-w-umudepite-ibyaranze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)