Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, i Kigali mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma ya Basketball African (BAL).
Ni imikino iri buhuze amakipe 8 yitwaye neza kuri uyu mugabane atarimo ikipe yo mu Rwanda, bikaba ari ubwambere iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya kane ari bwa mbere hatarimo ikipe yo mu Rwanda.
Ubwo hari mu kiganiro n'itangazamakuru abategura iri rushanwa bavuze ko nta mpungenge ku bazitabira iyi mikino kuko abanyarwanda bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.
Ibi byashimangiwe n'umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall aho yagize Ati 'Abanyarwanda bakunda Basketball kuko n'imikino ya shampiyona yabo narebye muri Lycée de Kigali iba yuzuye. Dufite ikizere ko abafana bazaza kuko bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi nawe yashimangiye ko bafite ikizere ko Abanyarwanda bazareba iyi mikino dore ko ngo n'amatike y'umunsi wa mbere yamaze gushira.
Ati 'Icyo tumaze kubona ni uko umukino wa mbere w'ejo amatike yose yaguzwe, turabizi ko hazaba hari abantu buzuye muri BK Arena.'
'Nubwo hatarimo ikipe y'u Rwanda ariko turabizi ko Abanyarwanda bazaza bakurikire kuko Basketball ni umukino ukirikirwa kuva hanze bareba amakipe atandukanye avuye muri Afurika yose.'
Ikipe APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda yasezerewe itarenze imikino y'amajonjora yabereye muri Senegal mu gace ka Sahara Conference ahavuye amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, A.S Douanes yo muri Senegal na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Al Ahly yo muri Libya iza gukina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo saa kumi nimwe (17h00) mu gihe saa mbili z'ijoro (20h00) Al Ahly yo mu Misiri icakirana na FUS Rabat yo muri Maroc.
The post Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z'Abafana â" Clare Akamanzi uyobora NBA Africa appeared first on RUSHYASHYA.