Nyabugogo - Giti cy'inyoni habereye impanuka ya Moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye mu muhanda rwa gati - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhanda Nyabugogo â€" Giti cy'inyoni habereye impanuka ya Moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye rwa gati mu muhanda.

Ababonye iyi mpanuka iba, batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko abamotari babiri bari batwaye izi moto, bavuye Nyabugogo berekeza ku Giti K'inyoni baganira, bageze ahitwa Kiruhura baragongana bagwa mu muhanda kubera uburangare.

Howo yari ifite purake RAH 242B, yavaga Giti K'inyoni yerekeza Nyabugogo, yahise yurira imwe muri izi moto, ariko Kubw'amahirwe nta muntu wigeze uhasiga ubuzima.

Iyo Howo yataye umukono maze ihura n'indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Pikiniki ifite purake RAG 943G, iyigonga uruhande rumwe.

Abaturage batangaje ko abo bamotari aribo bateje impanuka kuko bazamutse bibereye mu magambo, gusa amahirwe ni uko nta muntu wahasize ubuzima usibye umwe mu bamotari wakomeretse ikiganza nawe yahise yitabwaho n'abaganga bahise bahagera.



Source : https://yegob.rw/nyabugogo-giti-cyinyoni-habereye-impanuka-ya-moto-ebyiri-ikamyo-ya-howo-nivatiri-byagonyaniye-mu-muhanda-rwa-gati/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)