Ibi byagaragajwe ubwo muri uyu Murenge haberaga ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwirinda Virusi itera Sida, buri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda itewe inkunga na Abbott.
Bamwe mu rubyiruko rwo muri uyu Murenge uhana imbibi n'igihugu cya Uganda bavuze ko bakigorwa no kubona ibikoresho bibafasha mu kwirinda Virusi itera Sida birimo udukingirizo duhenze ndetse n'udukoresho tubafasha kwipima iki cyorezo batarindiriye kujya kwa muganga.
Mvukiyehe Pierre ukorera akazi k'ubufundi mu Murenge wa Matimba avuga ko 'teste' ntazo azi ndetse atari yabona uko ikoreshwa ngo ibe yamufasha kwipima Virusi itera Sida atarindiriye kujya kwa muganga.
Yagize ati 'Ntabwo nzi utwo dukoresho bakoresha bipima Virusi itera Sida, nk'ubu batutwegereje byadufasha kwisuzuma tukamenya uko duhagaze kuko kujya kwa muganga ugiye kwisuzumisha bikunze kugora benshi kuko bifata umwanya munini cyane cyane nka hano Nyagatare kuko usanga ikigo nderabuzima kiri kure cyane.'
Manirakiza Yves utuye mu Kagari ka Nyabwishongwezi mu Murenge wa Matimba, yavuze ko bitoroshye kubona utwo dukoresho two kwipima Virusi itera Sida ngo n'umuntu utubonye usanga duhenze cyane kuburyo kutwigondera bigoye.
Ati 'Icyo twasaba Leta ni uko batwegereza teste kandi zikagura amafaranga buri wese yakwigondera, ubu biragoye cyane pe ariko baramutse bagabanyije ibiciro nta muntu wapfa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye atabanje gupima uwo bagiye kuyikorana, byatuma ubwandu bushya bugabanuka cyane.'
Niringiyimana Daniel we yagize ati 'Teste hano zirahenze muri Pharmacy, ntabwo zikunze kuhaboneka niyo zihabonetse usanga twe abaturage tutazigondera mbere, ubuyobozi nibushake uko igiciro cyamanuka kandi banazitwegereze bizadufasha kwirinda Sida.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko babanje gusobanurira abaturage uko ubu buryo bushya bwo kwipima bukora kugira ngo buri wese abanze amenye kubukoresha, yizeza abaturage ko buri mu byabafasha kumenya uko bahagaze.
Ati 'Nka hano barimo barigishwa uko zikoreshwa ni bishya ari nayo mpamvu tuba twavuze ngo tubihuze n'uko abaturage bagombaga kuza hano ari benshi tunazane urubyiruko baze bamenye ubwo buryo bwo kuzikoresha.'
Ora Quick HIV self testing ni uburyo bushya bwo kwipima Virusi itera Sida wowe ubwawe, ukoresha agakoresho kabugenewe ukagacisha mu kanwa ku ishinya kakajyaho amacandwe, iyo ugakuyemo ukanyuza mu gacupa karimo umuti usa n'amazi ubundi ugategereza igisubizo mu minota 20.
Iyo uri muzima hazamo akarongo kamwe naho iyo wanduye Virusi itera Sida hazamo uturongo tubiri. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe gusa, kuri ubu kamwe kagura 3000 Frw muri za Pharmacy.