Ni mu gihe mu bice bitandukanye by'igihugu hakunze kumvikana abarokotse Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi basaba Leta kububakira ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside, ahimuwe imibiri y'abishwe muri Jenoside.
Iyi nzu yubatswe mu Mudugudu wa Karuhigi, Akagari Mugera, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba.
Samuel Nzeyimana waharakokeye, mu buhamya bwe, avuga ko tariki 7 Mata 1994, abatutsi bo ku Mugera bahise batangira kwicwa haherewe ku bagabo n'abasore abagore n'abakobwa bicwa nyuma.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2024, cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye ku kagari ka Mugera rwerekeza kuri kimwe mu byobo byajugunywemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Imibiri y'abatutsi biciwe ku Mugera yaje kuvanwa muri ibi byobo yimurirwa mu rwibutso rwa Gashirabwoba. Abarokokeye ku Mugera bahisemo kwishakamo ubushobozi bahubaka inzu y'amateka ya Jenoside yo kuborohereza kwibibuka.
Kalinijabo Donatien w'imyaka 80 yabwiye IGIHE ko mbere y'uko iyi nzu ndangamateka yubakwa abanyantege nke bagorwaga no kujya kwibukira ku rwibutso rwa Gashirabwora.
Ati 'Urugendo rwatuvunaga cyangwa tukarara nzira, ntarwo tukigira. Hano niho dukorera ibikorwa byo kwibuka umuntu akagera imuhira atavunitse n'abato batabizi tukabahanura'.
Cyrille Ufitamahoro warokokeye ku Mugera avuga ko urukundo bakunda abantu babo bishwe muri Jenoside ari rwo rwabateye kubaka iyi nzu ndangamateka mu rwego rwo gusigasira amateka no kubasubiza agaciro bambuwe.
Ati 'Ikindi cyatumye tuyubaka ni ukorohereza abageze mu zabukuru n'abandi bafite intege nke bagorwaga no kujya kwibukira ku rwibutso rwa Gashyirabwoba ahimuriwe imibiri y'abatutsi biciwe ku Mugera'.
Mugiraneza William, ushinzwe ibikorwa by'inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke yashimye abarokokeye ku Mugera kuba barishatsemo ibisubizo bakiyubakira inzu y'amateka ya Jenoside avuga ko ari igikorwa cyiza n'abandi bakwigiraho.
Ati 'Kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa kireba buri Munyarwanda. Ntabwo tugomba gutegereza ko Leta ariyo ikora byose ahubwo tugomba kwishakamo ubushobozi cyane ko tugomba kwigira'.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi ku Mugera, cyahuriranye no kuremera abaharokoye batishoboye, bahabwa imyambaro, ibyo kurya, matela ndetse umwe muri bo ahabwa inka mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.
Inzu ndangamateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku Mugera yanditsemo amazina y'abatutsi bahiciwe ndetse hamanitsemo n'amwe mu mafoto yabo.