Nyamasheke: Bifuza ko isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ryajya rirema inshuro irenze imwe mu cyumweru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ni rimwe mu masoko yubatswe mu Ntara y'Iburengerazuba muri gahunda yo koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda na RDC.

Abarema iri soko bishimira ko ryubatse mu buryo bugezweho butuma ibicuruzwa byabo bitacyangizwa n'izuba cyangwa imvura ariko bakavuga ko basigaranye imbogamizi yo kuba rirema inshuro nke mu cyumweru.

Mukamuhire Esperance, uhahira muri iri soko avuga ko gutegereza icyumweru cyose ngo azabone kugaruka guhaha bimuvuna.

Ati 'Byibuze ribaye kabiri mu cyumweru byaba byiza cyane, byadufasha kuko kujya guhahira mu isoko ryo mu Gatare n'irya Karengera biratuvuga cyane'.

Nishimwe Laurence ucururiza amavuta y'ubuto avuga ko mu gihe iri soko ryajya rirema kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru byatuma abashoramari biyongera.

Ati 'Hari umuntu ushobora kuba afite nk'amafaranga ye akavuga ati sinayashora muri iri soko rya Rugali rirema rimwe mu cyumweru, abona byaba ari igihombo kuri we ariko ribaye iminsi ibiri cyangwa itatu abashoramari bakwiyongera'.

Iyamuremye Daniel ucuruza imyenda avuga ko kuba rirema rimwe mu cyumweru ari igihombo kuko baba barafashemo ibibanza bishyura buri kwezi hakiyongeraho n'imisoro basabwa kwishyura buri kwezi n'iyishyurwa buri mwaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko bifuza ko iri soko ryazajya rirema buri munsi kuko babona abaryitabira bagenda baba benshi.

Ati 'Rizakora umunsi ku munsi ni nacyo twifuza. Ikibura ni uko dufite ibyumba bimwe bitarabona ababikoreramo no kuba hari abaturage bacu barema amasoko atandukanye ariko tunakangurira abaturage ko n'ubwo yaba afite ibicuruzwa agenda azengurukana mu masoko atandukanye ashobora kugira icyumba abarizwamo muri iri soko'.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ryatangiye kubakwa mu 2018 ryuzura mu 2020 ritwaye arenga miliyari 2,7Frw. Rifite igice gicururizwamo amatungo, igicuruzizwamo ubucokori, igikorerwamo ivungisha, ibiro by'abakozi batandukanye n'igice gikorerwamo resitora n'akabari.

Iri soko rifite igice gicururizwamo ibicuruzwa binyuranye
Imiryango itarabona abayikoreramo iri mu mbogamizi zituma rirema rimwe mu cyumweru
Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke bifuza ko ryajya rirema inshuro irenze imwe mu cyumweru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bifuza-ko-isoko-rya-rugali-ryajya-rirema-inshuro-irenze-imwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)