Nyamasheke: Impanuka yahitanye umumotari uwo yari ahetse arakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpamuka yabereye mu Mudugudu wa Rwakagaju, Akagari ka Kibogora ku wa 20 Gicurasi 2024.

Saa munani z'amanywa nibwo imodoka ya Fuso yerekezaga I Nyamasheke mu murenge wa Kagano yagonganye na moto yavaga Kagano yerekeza mu I Tyazo, uwari uyitwaye ahasiga ubuzima, uwo yaratwaye arakomereka bikomeye.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi mpanuka yatewe no kunyuranaho mu buryo butaribwo bwakozwe n'uwari utwaye moto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Cyimana Juvenal yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe no kunyuranaho mu buryo butakurikije amategeko.

Ati 'Ubutumwa twaha abaturage ni uko bajya bakurikiza amategeko y'umuhanda'.

Uwitabye Imana ni Nambajimana Jean w'imyaka 34 y'amavuko, naho uwakomeretse ni uwo yari atwaye witwa Irutabyose Jean de la Croix w'imyaka 23 y'amavuko.

Uwakomeretse n'uwitabye Imana bombi bajyanywe mu Bitaro bya Kibogora.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-impanuka-yahitanye-umumotari-uwo-yari-ahetse-arakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)