Nyamasheke yareze Sina Gerard muri FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'umupira w'amaguru ya Nyamasheke FC ikina mu cyiciro cya 3 yareze Sina Gérard FC muri FERWAFA kuba yarakinishije abakinnyi batatu bafite amakirita 3 y'umuhondo mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka.

Tariki ya 18 Gicurasi 2024, Nyamasheke yari yakiriye Sina Gerard FC mu mukino ubanza wa kamarampaka barwanira kuza mu makipe 3 agomba kuzavamo 2 ajya mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 ni mu gihe umukino wo kwishyura, Sina Gérard yatsinze Nyamasheke FC 1-0 ihita ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

Mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi, Nyamasheke yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko muri uyu mukino, Sina Gérard FC yakinishije abakinnyi batatu bari bujuje amakarita 3 y'imihindo.

Iti "Tubandikiye tubamenyesha ikirego cy'ikipe y'umupira w'amaguru ya Nyamasheke FC iri mu cyiciro cya gatatu (D3) aho turega ikipe ya Sina Gérard FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 wabereye mu Karere ka Rulindo ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nyirangarama ukarangira Sina Gérard FC itsinze 1-0 Nyamasheke FC."

"Muyobozi iyo kipe yakinishije abakinnyi batatu bitwa Harerimana Fidele, Igirubuntu Jules na Niyibizi Marcele bakinnye umukino waduhuje kuri iyo tariki twavuze hejuru bujuje amakarita atatu y'umuhondo bityo bikaba binyuranye n'amategeko agenga imikino muri FERWAFA."

Bakomeje bavuga ko abo bakinnyi ikarita ya 3 bayibonye mu mukino ubanza wabahuje ndetse bafite n'amashusho, basaba ko Sina Gerard yaterwa mpaga kuri uwo mukino hakaba hakomeza Nyamasheke.

Nyamasheke na yo yari yageze muri 1/4 isezereye Nkombo. Nkombo yaje kuyirega ko yakinishije abakinnyi batujuje ibisabwa ariko ikirego gifata ubusa.

Kugeza ubu amakipe 3 yamaze kubona itike yo guhatanira kujya mu cyiciro cya kabiri ni Umuri FC, Motari FC ndetse na Sina Gérard yarezwe.

Nyamasheke yatanze ikirego



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyamasheke-yareze-sina-gerard-muri-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)