Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2023, Noelia Voigt yeguye ku nyungu z'ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Uyu mukobwa watowe muri Nzeri 2023, ejo hashize ni bwo yanyujije kuri Instagram ye ubutumwa bwo kwegura kuri izi nshingano yari amazeho amezi 7.
Yavuze ko mu buzima umuntu arwana intambara nyinshi, bityo akaba abikoze ku bw'inyungu z'ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Ati "Mu buzima mpa agaciro akamaro ko gufata icyemezo wumva gikwiye no ku buzima bwawe bwo mu mutwe. Nk'abantu iyo dukura tunyura mu bintu byinshi mu buzima bituma twiyigaho byinshi. Urugendo rwanjye nka Miss USA rwari agatangaza, guhagararira Utah byari iby'icyubahiro nyuma nkanahagararira USA muri Miss Universe. Birababaje, nafashe icyemezo gikomeye cyo kwegura ku mwanya wa Nyampinga wa USA 2023."
Muri iyi baruwa ye ndebe, mu mpera za yo agira ati: 'Imbere muri njye nzi ko iyi ari intangiriro nshya yanjye, kandi nizeye ko nzakomeza kubera abandi urugero rwo gukomera, gushyira imbere ubuzima bwawe bwo mu mutwe, kwivuganira no kuvugira abandi ukoresheje ijwi ryawe, no kudatinya icyo ejo hahishe, nubwo cyaba kidasobanutse.'
Noelia w'imyaka 24 wo muri leta ya Utah, ubwo yatorwaga yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Venezuela ubaye Miss USA, nk'uko abivuga muri iryo tangazo.
Mu itangazo ry'ikigo gitegura Miss USA, cyavuze ko 'twubashye kandi dushyigikiye icyemezo cya Noelia cyo kwegura'.
"Ubuzima bwiza bw'abafite ikamba ni bwo buza imbere, kandi ubu turumva neza uburyo akeneye gushyira ubwe imbere muri iki gihe.'
Iki kigo kivuga ko vuba kizatangaza uzaba asimbuye Noelia by'agateganyo kuri uwo mwanya.