Nyanza: Akarere kagiriye inama Disi Dieudonne wasabye ubutabera kubw'imibiri y'abe bazize Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 19 Gicurasi 2024, Disi Dieudonne yanditse kuri X yahoze ari Twitter, agaragaza ko atishimiye imikirize y'urubanza rwa Habineza Jean Bosco uyobora Umurenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza.

Disi yavuze ko hashize imyaka itanu umuryango wa se umubyara, ari we Disi Didace, Habineza Jean Bosco yabakoreye icyaha cyo gutanga amakuru atari yo akanarigisa imibiri y'abo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Habineza yayoboraga umurenge wa Kibirizi.

Habineza Jean Baptiste ashinjwa ko ubwo yayoboraga mu Murenge wa Kibirizi,hatanzwe amakuru y'imibiri y'abo mu muryango we bari mu musarane,maze igihe cyo gukuramo iyo mibiri bigakorwa Gitifu Habineza ahari, ndetse ikavanwamo ngo ari ine.

Ngo bahise bayijyana ku Biro by'Umurenge wa Kibirizi, abo mu rugo rw'aho iyo mibiri yabonetse batabwa muri yombi.

Abafashwe baje kugezwa mu butabera ndetse banasaba Gitifu Habineza kuza gutanga ubuhamya nk'umuyobozi wahageze iyo mibiri ikurwa mu musarane.

Disi avuga ko ubwo Habineza yageraga mu rukiko, ngo yavuze ko mu musarane habonetsemo umubiri umwe maze urukiko rubishingiraho rugira abere abari bafashwe.

Disi Dieudonne yakomeje avuga ko bahise bajurira, ndetse banongeramo ikindi kirego kireba Gitifu Habineza, cyo kurigisa imibiri y'abavandimwe be, ndetse banatabaza inzego nkuru z'igihugu; nyuma iyo mibiri iza kuboneka inashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mayaga.

Icyakurikiye ni uko RIB yataye muri yombi Gitifu Habineza Jean Baptiste,ariko urukiko ruza kumugira umwere nyuma, gusa abo mu rugo rwabonetsemo ibiri bo bongeye gufungwa bakatirwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Disi Dieudonne avuga ko nubwo bahawe ubutabera, ariko Gitifu Habineza atagakwiye kuba akiri umuyobozi wizerwa kuko ngo yahishiriye amakuru agamije gufunguza abaje guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, bakaba baranakatiwe burundu.

Meya w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ari nabo mkoresha wa gitiu Habineza kavuga ko inama baha Disi Dieudonne ari ukongera kugana urukiko, kuko ibintu byanyuze mu nkiko nta kindi babikoraho.

Yagize ati 'Niba ataranyuzwe yasubira mu rukiko,kuko twe igihe cyose tubona ko urukiko nta kibazo rubibonamo,icyo gihe twe ntacyo twabikoraho. Yasubira mu rukiko, niba hari icyo abona kitakozwe noneho kibe cyakorwa, tumenye icyo urukiko rwemeje.''

Iki cyaha cyo guhisha imibiri, Gitifu Habineza yigeze kugifungirwa, ndetse arakiburana; agirwa umwere.

Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Mayaga rushyinguyemo abasaga ibihumbi 90, ni naho hari abavandimwe ba Disi babonetse mu 2018



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-akarere-kagiriye-inama-disi-dieudonne-wasabye-ubutabera-kubw-imibiri-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)