Nyanza: Umukingo wagwiriye inzu umusaza wari uyirimo arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukingo wagwiriye inzu uyu musaza w'imyaka 80 wari ufite abana bane yari aryamyemo, aho iherereye mu Mudugudu wa Kavumu B, mu Kagari ka Nyarusange.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko inzu uyu musaza yarimo yagwiriwe n'umukingo ubwo umugore we yari atetse ndetse ari na we wahise atabaza abaturanyi bahita bamutabara ariko basanga itaka ryarengeye inzu ndetse uyu musaza yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, we yavuze ko hamaze iminsi muri aka Karere hagwa imvura ashimangira ko umuntu umwe ari we wagwiriwe n'inzu ndetse hari izindi nzu zagiye zigwa ndetse hari imyaka yatwawe n'imyuzure, aboneraho gusaba abaturage batuye mu nzu zitameze neza kuzivamo mu kwirinda ingorane.

Ati 'Turakangurira abaturage kureba inzu zimeze nabi kuzivamo kugira ngo zitazabagwaho kuko n'iriya ntiyari imeze neza.'

Yongeyeho ko hari ubutabazi buri gukorwa kuko bari gufasha kuko bari kugenda bashakira abatuye mu nzu zitameze neza aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

I Nyanza inzu yagwiriwe n'umukingo umusaza wari uyirimo ahita yitaba Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukingo-wagwiriye-inzu-umusaza-wari-uyirimo-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)