Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yasohokanye n'uwo mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 16 na 17 amujyana mu macumbi kugira ngo bihe akabyizi.
Icyakora bamaze kugera mu cyumba, nibwo uwabakiriye yaje kubabaza ibyangombwa, uwo mugabo arabibona ariko uwo mukobwa arabibura.
Umukozi wo kuri ayo macumbi yahise agira amakenga, abasaba gusohoka ariko babanza kwanga. Nyuma yo kwanga, nibwo yababwiye ko agiye guhamagara inzego z'umutekano.
Bucyana Halidi ni umwe mu bo twasanze ahabereye iri sanganya ubwo ryari rikiba, adusobanurira neza uko byagenze.
Yagize ati 'Umwana yabuze ibyangombwa abeshye uwari umaze kubaha icyumba ko yabisize mu rugo. Gusa uwabakiriye yahise agira amakenga kuko byagaragaraga ko ari umwana cyane, uwo mugabo yabwiwe hari buhamagarwe Polisi ahita agira ubwoba ubwo aba asohotse yiruka ku buryo no kuri 'reception' bamwibajijeho cyane."
Uwiringiyimana Christian nawe yabonye ibyabaye, aho yatunguwe no kubona imyitwarire y'uyu mugabo ushobora gushaka kuryamana n'umuntu atazi n'imyaka ye, ibi bikaba bishobora kumukururira ibibazo birimo no gufungwa.
Yongeyeho ati 'Nashidutse ari gusohoka yiruka ahutaza abantu, nibwo twumvise bavuga ngo ari guhunga inzego z'umutekano kubera umwana yari azanye aha muri izi Lodge.'
Yongeyeho ko n'uwo mwana w'umukobwa muri ako kanya yahise asohoka yihuta avugira kuri telefone kugira ngo hatagira inzego zihamusanga.
Umukozi ukora muri aya macumbi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko yagize amakenga cyane nyuma y'uko uwo mwana amubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye mu rugo.
Ati 'Bakinjira nahise mbasaba ibyangombwa basa nk'abanyirengagiza, nongeye kubibasaba umukobwa arambwira ngo araba abimpa. Nibwo nagiye kubazanira icyo kunywa ariko kuko nabonaga ko uwo mukobwa asa nk'ukiri muto, nkiza nasanze bamaze kwinjira mu cyumba mpita mbakomangira mbabwira ko niba nta byangombwa uwo mukobwa afite bahita basoka cyangwa nkahamagara Polisi.'
Akomeza avuga ko muri ako kanya uwo mugabo yahise agira ubwoba amubwira ko atari ngombwa guhamagara Polisi, ahita asohoka yihuta ageze hanze ariruka ndetse n'uwo mwana ahita agenda amukurikiye.
Mu bantu twabajije hafi aho, nta muntu wabashije kumenya amazina y'uwo mugabo n'uwo mukobwa bari kumwe.