Byagarutsweho na bamwe mu barwayi bagiye ku bitaro bya Munini kuvurwa ku buntu, mu gikorwa cyateguwe n'ingabo z'u Rwanda cyitwa 'Citizen outreach Campaign'.
Bamwe mu baturage bari ku bitaro bya Munini bitegura guhabwa ubuvuzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko babyakiriye neza cyane.
Sebasore Anatole wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Ngara, yavuze ko afite uburwayi bw'igifu amaranye igihe kirekire, ariko kubera kwivuza mu bigo nderabuzima, yoroherwa igihe gito ariko ntakire neza.
Ati 'Ubu noneho naje kwivuza aharuta ahandi[aharuta aho yivuzaga], kandi icyizere ndagifite ko nzakira.''
Mukandori Esther wo mu Murenge wa Busanze, urwaye umugongo ndetse n'amatako, yavuze ko ubusanzwe yajyaga yivuza ku Kigo Nderabuzima cy'iwabo ariko ntakire.
Yakomeje avuga ko uyu mugongo wamuzengereje ku buryo atabasha kunama ngo agire icyo atora hasi. Ngo akimara kumva ko aba baganga b'inzobere bazajya mu karere kabo, yihutiye kujya ku bitaro bya Munini kugira ngo abaganga basuzume uburwayi bwe.
Mukandori yagize ati 'Mfite icyizere noneho ko nimbonana na muganga, bamvura nkazakira.'
Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame yarabahaye ibitaro none akaba yongereyeho kuboherereza abaganga babavura ku buntu, ari indi mpano ikomeye abageneye kandi bayishimiye.
Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Levine, yavuze ko iyi gahunda ije kuruhura abaturage cyane kuko izanye inzobere mu ndwara 9 zirimo izo mu nda, abagore bakenera kubagwa bakabikorerwa, gahunda yo kubaga indwara za rusange, iz'uruhu ndetse n'indwara z'abana n'izindi nyinshi.
Yagize ati 'Ni amahirwe akomeye tugize hano ku Munini. Ubusanzwe twagiraga umuganga umwe w'inzobere, witaga ku ndwara z'abana gusa. Ubu kuba twabonye abandi umunani bazobere mu buvuzi, baje baturutse ku bitaro bikomeye nka Kanombe ni ibyishimo byinshi kuri twe n'abaturage bivuriza hano.''
Dr Uwamahoro yakomeje avuga ko kwegerezwa abaganga hafi bituma n'abiganyirizaga kwivuza indwara zimwe na zimwe nk'iz'uruhu bitabira kuzisuzumisha bakanazivuza kuko baba babonye abaganga hafi, ibintu ubusanzwe byajyaga bigora kuba umuntu yajya mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, kubera amafaranga menshi y'ingendo ndetse n'ingemu zihenze ku barwayi n'abarwaza.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa cy'ingabo gishimangira imiyoborere myiza y'u Rwanda, iha amahirwe abarutuye bose.
Yagize ati 'Aya ni amahirwe ku baturage! Turabizi neza ko kugira ngo umuturage abashe gukora yiteze imbere, agomba no kuba afite ubuzima bwiza. Ibi byose rero ni umusaruro w'imiyoborere myiza, yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.''
Yakomeje asaba abaturage bose biyumvamo uburwayi tukazitesha aya mahirwe, ahubwo bakagana aba baganga kugira ngo babafashe ku ubuntu, cyane ko bisaba kwerekana mituweli gusa.
Iyi gahunda igeze ku Bitaro bya Munini, mu gihe ibi bitaro bitaka ubuke bw'abaganga; aho mu nzobere umunani byemererwa na Minisiteri y'Ubuzima nk'uko biri ku mbonerahamwe y'imirimo, hari umuganga umwe gusa wita ku bana, ibyatumaga abandi bose bakeneye inzobere, bibasaba kujya ku bindi bitaro.