Abo baje bahagarariye abo Oscar Kimanuka yigishije muri icyo gihugu hagati ya 1983 na 1987 ku Kigo Kabarnet High School cyo muri Kenya, kuri ubu bakaba barakuze ndetse bakabona akazi mu myanya itandukanye ikomeye yaba n'iya leta.
Baje gushimira uwo mwarimu ku ruhare yagize mu myigishirize ye myiza yabahinduriye ubuzima. Ibirori byo kumushimira byabaye ku wa 11 Gicurasi 2024, birangwa n'ubuhamya butandukanye bw'abo bari abanyeshuri ba Kimanuka n'ababaherekeje, bamushimiye ku ruhare rwe rutazibagirana mu iterambere ryabo.
Ibi kandi bishimangirwa n'Umuyobozi w'iryo tsinda ryaje gushimira Kimanuka, Kamonjo Kiburi. Ati ''Yagize uruhare runini mu kutugira abo turibo uyu munsi.
Uwahoze ari Visi Perezida w'Inteko Ishingamategeko muri Kenya, Moses Cheboi, na we uri mu bigishijwe na Kimanuka bitabiriye iki gikorwa, na we yunzu mu rya Kiburi avuga ko Oscar Kimanuka atabigishije ibirimo amateka gusa, ahubwo ko yabigishije no kubaho ubuzima bufite intego.
Mu butumwa bwe, Oscar Kimanuka yavuze ko kuba abo yigishije baje kumushimira atari iby'agaciro kuri we gusa, ahubwo bisonuye ikintu kinini mu guha agaciro umubano mwiza abarimu bakwiye kugirana n'abanyeshuri bigisha, no kuzirikana agaciro ka mwarimu mu mpinduka azana mu buzima bw'abo yigishije.
Muri ibyo birori kandi, abo bari abanyeshuri ba Kimanuka banaherekejwe na Daniel Rono wari ushinzwe gukurikirana imibereho y'abanyeshuri ku kigo bizeho mu gihe Kimanuka yahigishaga, ndetse na Sellah Aketch na we wari umwarimu kuri icyo kigo muri icyo gihe.
Abo baje gushimira Oscar Kimanuka wabigishije mu myaka ya 1980 ubu babaye abakozi mu myanya ikomeye irimo n'iya leta, abandi baba abanyamategeko, abarimu, abacuruzi bakomeye ndetse n'ibindi.