Oda Paccy yateguje Album ya nyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ni bwo Oda Paccy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umusirimu', 'Rimwe', 'Ntabwo mbyicuza' n'izindi, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko ari kubategurira Album nshya.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi Album izaba iriho indirimbo 10 ndetse n'inyongezo 3, bivuze ko muri rusange izaba iriho indirimbo 13 zigaruka ku ngingo zinyuranye.

Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we kuko ari kuyitegura mu gihe ari no kwitegura gufata ikiruhuko kirekire mu muziki. Ati 'Album ndi gukoraho, ni Album nifuza ko izaba iriho indirimbo zitandukanye n'izo nsanzwe nkora.'

Akomeza ati 'Izaba iriho injyana zose! N'iyo Album ya nyuma nzaba nkoze mbere y'uko mfata ikiruhuko cy'igihe kirekire mu muziki, nkerekeza mu zindi nshingano.'

Oda Paccy yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, kandi avuga ko yayitondeye mu ikorwa ryayo. Ati 'Ni Album turi kwitondera. Hamaze gukorwaho indirimbo nyinshi, kandi hazaba hariho 'style' zitandukanye.'

Yavuze ko iyi Album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye, ndetse n'abagezweho muri iki gihe.

Paccy yashimangiye ko nyuma yo gushyira hanze iyi Album, azafata ikiruhuko mu muziki, ahanini bitewe n'uko hari izindi nshingano azajyamo atabakinganya n'umuziki.

Oda Paccy yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Mbese Nzapfa', 'Umunsi umwe', 'Boom boom', 'Miss President', 'Amaganya', 'Ninde' n'izindi. Mu 2022, Oda Paccy yasoje amasomo ye muri Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, n'Ubucuruzi (UTB). 


Oda Paccy yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya nyuma yitegura gufata ikiruhuko mu muziki


Oda Paccy yavuze ko hari ibyo agiye kwerekezamo atabangikanya no gukora umuziki


Oda Paccy yavuze ko kuri iyi Album azakoranaho na ba Producer batandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGICYO' YA ODA PACCY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143485/oda-paccy-yateguje-album-ya-nyuma-143485.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)