Old Mutual Insurance Rwanda yasuye Urwibutso rwa Kibuza inaremera abarokotse Jenoside (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ibi byabaye tariki ya 3 Gicurasi 2024 mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Old Mutual Insurance Rwanda ndetse n'abakozi biganjemo urubyiruko, babanje gukora urugendo rwo kwibuka, nyuma basura ibice binyuranye by'Urwibutso rwa Kibuza, bashyira indabo kuri uru rwibutso ndetse bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Ubuyobozi bw'uru rwibutso bufatanyije na IBUKA mu Murenge wa Musambira, bwasobanuye uburyo Jenoside muri icyo gice yakoranywe ubugome bukabije aho ikahatwara ubuzima bw'abarenga 47.000 barushyinguyemo, bari batuye mu zahoze ari Komini Runda, Musambira, Taba ndetse n'ahandi.

Ku isonga ry'abagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri icyo gice, harimo Akayesu Jean Paul wari Burugumesitiri wa Komini Taba watumije inama y'abaturage maze aza gufata umugore n'umugabo b'Abatutsi, abicira imbere y'abandi bari bitabiriye inama kugira ngo abatinyure gutangira Jenoside.

Hasobanuwe kandi uburyo umugore wamenyekanye ku izina rya Mukangango yiyambuye ububyeyi akajya yica abana b'abahungu abasekuye mu masekuru, abandi akabahuza n'ababica babatabye mu byobo ari bazima. Hari kandi abicishwaga ubuhiri ndetse n'abakubitwaga ku biti birimo imisumari aho yagize uruhare mu rupfu rw'abagera ku 100 harimo n'abo yiyiciye.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, abakozi n'abayobozi ba Old Mutual berekeje ahari hateraniye abarokotse mu Mudugudu wa Mbari, hari n'ubuyobozi bw'ibanze, bafatanya mu gikorwa cyo kwibuka. Banaremeye ibyiganjemo ibyo kurya imiryango 12 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu Mudugudu wa Mbari.

Aba baremewe biganjemo ababyeyi bageze mu zabukuru, bishimiye cyane iyi nkunga bahawe kuko imibereho isanzwe ya buri munsi rimwe na rimwe ibagora bitewe n'intege nke.

Niyonsenga Rosette yagize ati 'Twishimiye igikorwa badukoreye cyo kuza kudufata mu mugongo, byadufashije kudaheranwa n'agahinda gaterwa n'icuraburindi twanyuzemo.Tugira ibihe bitugoye hano muri uyu mudugugu tubamo kuko amasambu yacu aba kure, imibereho ikatugora. Harimo abakecuru n'abandi bamugaye batabasha gukora n'abagiye gukora hababera kure kandi imbaraga aba ari nke. Ibi bigenda biduhumuriza iyo tubonye abadusura."

Bizimungu Étienne na we uhatuye ndetse wagizwe imfubyi na Jenoside, yavuze ko nk'imfubyi banezezwa no kubona hari ababitayeho ndetse ko byose bikomoka ku buyobozi bwiza bwongeye guha Abanyarwanda uburenganzira bungana mu Gihugu cyabo.

Muhamadi Nshimiyimana wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Old Mutual Insurance Rwanda, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binaha Abanyarwanda inshingano zo kwita ku bayirokotse.

Ati "Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukomeza imitima y'abarokotse biduhamagarira kubafasha mu isanamitima ndetse n'umubiri. Bamwe mu barokotse baracyahangana n'ibikomere by'umubiri, ihungabana, agahinda ko kubura ababo ari na ko kandi bakeneye ubufasha mu buvuzi, uburezi ndetse no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.'

Yakomeje ati 'Ni inshingano zacu twese hamwe ndetse na bo muri rusange ko dufatanya gutanga inkunga mu rwego rwo kubafasha gukomera ndetse no kumererwa neza.'

Nshimiyimana yashimiye kandi iyi miryango basuye uburyo itaheranwe n'amateka ahubwo igaharanira kubaho mu rugendo rutari rworoshye yanyuzemo rwuzuye ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Old Mutual Insurance Rwanda ni ishami ry'ikigo mpuzamahanga cya Old Mutual Group gitanga serivisi z'imari n'iz'ubwishingizi mu bihugu 14 byiganjemo ibya Afurika nka Afurika y'Epfo, Botswana, Eswatini, Ghana, Kenya, Malawi, Namibie, Nigerie, u Rwanda, Sudani y'Epfo, Tanzanie, Uganda, Zimbabwe no mu Bushinwa.

Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri aka gace
Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace
Hatanzwe ubuhamya busobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace
Mu byatanzwe harimo n'ibiribwa
Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Nshimiyimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Musambira bwashimiye Old Mutual Insurance Rwanda
Hakozwe n'urugendo mu rwego rwo kwibuka abavukijwe ubuzima bazira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Old Mutual Insurance Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/old-mutual-insurance-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-kibuza-inaremera-abarokotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 9, May 2025