PAC yahase ibibazo BDF yananiwe guha abaturage amafaranga bababaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko Ikigega gitera inkunga imishinga y'iterambere (BDF) cyasubije amafaranga arenga miliyoni 800 Frw abaterankunga nyuma yo kunanirwa kuyaha abaturage.

Tariki ya 9 Gicurasi 2024 Ubuyobozi bwa BDF bwitabye PAC ngo busobanure ibibazo byagaragaye muri iyi raporo, bugaragaza ko hari imishinga ibiri byabayemo ko amafaranga asubizwa umuterankunga.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yagaragaje ko umushinga wa mbere ari uwa AGRA yari yatanze miliyoni 500 Frw kugira ngo afashe mu bikorwa by'ubuhinzi cyane cyane mu kuhira no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati 'Iyi mikoranire navuga ko iyo dusesengura neza navuga ko twakabaye tutarayigiyemo ni gahunda bari bakoze bonyine bayiganira n'amabanki. Banki zari gutanga inguzanyo hanyuma banki ikazishingira. Bari bumvikanye na banki nka eshatu hanyuma baratwegera baravuga bati namwe muje mugatanga ingwate, tugashyiramo ibihumbi 500$ muri BDF tukareba ko iyi gahunda yakora.'

'Iyi gahunda ikibazo yagize, ya mabanki yagombaga gutanga inguzanyo ntayo yatanze kandi BDF kugira ngo itange ingwate ni uko inguzanyo iba yatanzwe, ndetse AGRA na yo yikoreye raporo yo gusuzuma uyu mushinga iza gusangamo inenge eshatu.'

Izo nenge zirimo ko amabanki atigeze yishimira gukoresha iyo gahunda kubera ko itari iteguye neza, ndetse n'igihe cyo kuwushyira mu bikorwa cyari gito, kuko cyari amezi 11 gusa.

Ati 'Bo bari bafite igitutu cy'uko bagomba gukora muri ayo mezi 11, gahunda irangira gutyo badusaba gusubiza amafaranga, turayasubiza, urebye ni umushinga utari uteguye neza ahubwo iyo tuba twarabisuzumye mbere n'ubu bufatanye ntabwo tuba twarabugiyemo.'

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko biteye isoni kuba amafaranga y'inguzanyo cyangwa inkunga ziba zatswe abantu bayababaye ariko akaba yarasubijwe umuterankunga.

Ati 'yari agamije kugabanya ubukene, gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ibihe mu gihe cy'isarura imyaka yabo ntiyangirike cyangwa n'iyo imvura yagwa cyangwa n'ibindi biza. Icyo si ikibazo mu Rwanda dufite? Ntitwari tubonye miliyoni 800 Frw? Ntizatunaniye se? ubwo igisubizo cyatunyura twagikura he? Keretse niba utubwira ko mu Rwanda nta kibazo cy'imihindagurikire y'ibihe dufite. Tukabona miliyoni 800 Frw zigasubirayo?'

Depite Mutesi Anitha we yibajije ati 'Niba aya mafaranga bigaragara ko yaje akajya muri Banki, mwigeze mukurikirana ngo mumenye ni iyihe mpamvu abaturage batitabiriye aya mafaranga byatumye batabona na ya ngwate?'

Munyeshyaka yatangaje ko AGRA yari yateguye amabanki azakorana na BDF, ayo mabanki ari yo agomba gukorana n'umuturage kugira ngo ahabwe inguzanyo.

Ati 'Sinzi ukuntu nabisobanura. Kwishingira inguzanyo bibaho iyo hari icyabaye mbere. Icyabaye mbere ni imikoranire ya banki n'umuturage noneho twebwe tukajya kwishingira inguzanyo tubwira banki ngo uyu muturage muhe inguzanyo nta kibazo ingwate irahari.'

Ibi byatumye Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yibaza umuntu ufite inyungu hagati ya banki na BDF mu 'gukangurira umuturage gufata inguzanyo mwebwe mwishingire inguzanyo. Muratekereza ko ari banki yari ifite inyungu kurusha BDF ku buryo mwebwe mwari mutegereje ngo nibatubwira ngo hari umuturage waje gusaba inguzanyo ariko udafite ingwate muraduha ingwate?'

Depite Mukabalisa Germaine ati 'Hagati ya banki na koperative ihinga ibigori ntibone aho ibyumisha, cyangwa ikibaya ibihingamo kikarengerwa kubera imvura yaguye uwari ubabaye hagati aho ni nde? Ni banki? Kuko byarihutirwaga ntabwo ari umushinga w'imyaka 10.'

'Muri uwo mwaka kandi wasanga banki zitarahombye ariko umuturage we yarahombye kuko hari miliyoni 800 Frw zitagiye mu baturage kandi Leta yarazisabye ikazihabwa zarangiza zigasubirayo.'

Munyeshyaka yagaragaje ko hari amafaranga yatanzwe mu mushinga wa PASP (Post Harvest and Agribusiness Support Project) wakoreraga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi arenga miliyari 6 Frw mu gihugu hose.

Ati 'Umuturage aba afite umushinga akabona inkunga nyunganizi ya 50% ariko kugira ngo abone iyo nkunga ya 50% bisaba ko aba yakoze ibyo agomba gukora bingana na 50%. Iyo umuturage atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga inkunga ntayihabwa, iyo umuturage ananiwe gukoresha ayo mafaranga BDF isabwa kuyasubiza muri RAB.'

BDF igaragaza ko amafaranga atangwa akwiye kujya yitonderwa, amasezerano asinywe agatanga umwanya n'uburyo amafaranga atahawe abagenerwabikorwa yakoreshwa mu bindi bifitanye isano n'iyo mishinga aho kuyasubiza.

BDF yananiwe guha abaturage miliyoni 800 Frw zagombaga gufasha abakora ubuhinzi nyuma zisubizwa umuterankunga
Abayobozi ba BDF basobanuye ko binjiye muri ubu bufatanye batabanje kubisuzuma neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tukabona-miliyoni-800-frw-zigasubirayo-pac-yahase-ibibazo-bdf-yananiwe-guha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)