Pan African Movement Rwanda yatangije amasomo y'igihe gito ku biga muri Kaminuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasomo yiswe 'Leadership Program' yatangirijwe ku itariki ya 4 Gicurasi 2024 muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ahari icyicaro cya PAM ishami ry'u Rwanda, ariko akaba azanatangirwa muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami ya Gikondo na Huye.

Azajya atangwa mu mpera z'icyumweru ku banyamuryango ba PAM biga muri ULK ndetse n'abiga mu zindi kaminuza babyifuza, nyuma bazanahabwe impamyabushobozi.

Abarimu bazajya bayatanga barimo Rutaremara Tito usanzwe ari Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda na Musoni Protais usanzwe ari we Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda.

Umuyobozi Wungirije wa PAM Rwanda, Twagirimana Epimaque na we uri mu bazatanga aya masomo, yavuze ko amasomo azatangwa abumbiye mu nyigisho eshanu zigamije kwerekana Umunyafurika ukenewe mu rugendo rwo kwigobotora ubukoloni ndetse n'umuyobozi mwiza nk'ababayeyo mu gihe cyo guharanira ubwigenge bwa Afurika.

Yagize ati 'Tugamije kureba uko twakubaka Umunyafurika ukenewe, wavamo umuyobozi uharanira impinduka w'ejo hazaza. Bagomba kumva neza Umunyafurika ukenewe, uko ahagaze ubu n'ibyo akeneye. Ikindi tubigisha ni ukureba impamvu Afurika idashyira hamwe ngo ibe umugabane umwe kandi hari n'ibigenda byemeranywa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ariko uyu munsi kuki bidashyirwa mu bikorwa.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri iyi kaminuza yavuze ko ayo masomo ari inkingi ya mwamba cyane ku kubaka Afurika ifite Ubwigenge.

Ati 'Afurika turi kuyubaka mu buryo yaba Afurika yigenga haba mu mitekerereze, ubushobozi ndetse no kwigira. Bitangirira mu kuba ubohotse mu bitetekezo ariko biganisha ku kubaka, ukazana igitekerezo n'undi akakizana mu gihugu noneho ibyo bihugu byakwihuza bikazatuma Afurika yigenga kandi igatera imbere'.

Yakomeje ati 'Aba banyeshuri bari muri PAM Rwanda bafite amahirwe arenze ku masomo asanzwe biga kuko bahinduka abayobozi bafite umurogo batikunda ahubwo bakunda akazi n'abo bakorera'.

Prof Nkdabatware kandi yavuze ko nubwo ubukoloni bukiboshye Afurika mu buryo butaziguye ariko kuba hari abaharaniye Ubwigenege bw'uyu mugabane bukagerwaho bitanga icyizere ko Abanyafurika bashobora gutera indi ntambwe mu kwigenga nyakuri mu gihe bunze ubumwe bahuje intego.

Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015.

Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y'Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y'uyu mgabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.

Amasomo azajya atangwa mu mpera z'icyumweru
Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri ULK , yavuze ko Ubwigenge nyakuri bwa Afurika bushoboka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pan-african-movement-rwanda-yatangije-amasomo-y-igihe-gito-ku-biga-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)