Perezida Duda wa Pologne yanenze Abanye-Congo bigaragambije kubera uruzinduko yagiriye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, mu ruzinduko rw'iminsi itatu yagiriye mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi cyane ko rwanasojwe hasinywe amasezerano y'ubufatanye ku mpande zombi.

Nyuma y'uruzinduko rwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yararwamaganye igaragaza ko itumva ukuntu Perezida Duda yakwizeza u Rwanda ubufasha runaka mu gihe irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC yagaragaje ko uruzinduko rwa Duda mu Rwanda ari ikimenyetso cy'uko Pologne ikomeje kwifatanya n'u Rwanda, nyamara iki gihugu cyari gishyigikiye RDC mu Nama y'Umuryango w'Abibumbye mu kugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

Icyo gihe abigaragambyaga ngo babikoreraga hafi y'ibiro bya za Ambasade zirimo iya Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n'izindi.

Mu kiganiro Perezida Andrzej Duda yagiranye na Tshisekedi kuri telefoni, yagaragaje ko igihugu cye cyitishimiye imyitwarire yo kwamagana uruzinduko rwe mu Rwanda.

Mu ngingo abayobozi b'ibihugu byombi baganiriyeho, Duda kandi yamaganye ibikorwa biherutse kuba muri RDC by'abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Banaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire n'ibihugu byombi ndetse no ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Duda yashimangiye ko hari ubushake bwo guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Duda na Tshisekedi bashobora kuzahurira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2024 mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibubumbye, bakagirana ibiganiro.

Perezida Duda wa Pologne yanenze Abanye-Congo bigaragambije kubera uruzinduko yagiriye mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-duda-wa-pologne-yanenze-abanye-congo-bigaragambije-kubera-uruzinduko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)