Perezida Kagame ahamya ko Amerika n'u Rwanda bitagombaga gupfa Rusesabagina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusesabagina yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) muri Kanama 2020, akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali. Yasobanuriye itangazamakuru ko yibwiraga ko indege imwerekeza i Bujumbura.

Muri Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25, gishimangirwa n'Urukiko rw'Ubujurire muri Mata 2022. Yafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge kugeza muri Werurwe 2023 ubwo yafunguwe hashingiwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Minisiteri y'Ubutabera yasobanuye ko Rusesabagina yafunguwe hashingiwe ku biganiro byari biyobowe na Leta ya Qatar, byahuje u Rwanda na Amerika, kandi ko yari yaranditse ibaruwa, asaba imbabazi ku bw'ibikorwa bya MRCD-FLN yabereye umuyobozi.

Perezida Kagame, mu kiganiro n'umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor, cyateguwe n'ihuriro Global Security Forum kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, yagarutse ku buryo abayobozi batandukanye bo muri Amerika bashyiraga igitutu ku Rwanda kugira ngo rufungure Rusesabagina, bisa n'aho yatumye umubano w'ibihugu byombi uhungabana.

Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ntabwo Rusesabagina yagombaga kuba ingingo iteranya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda. Ikibazo twaragikemuye kuko byari ngombwa. Twagerageje kubikora mu buryo bwiza twari dushoboye, ariko twagikuye mu nzira.'

Rusesabagina atuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Iki gihugu cyashyize imbaraga mu kumusabira gufungurwa kuko cyamuhaye uruhushya rwa burundu rwo guturayo.

Mbere y'uko Paul Rusesabagina arekurwa, Qatar yahurije u Rwanda na Amerika mu biganiro
Rusesabagina yahawe imbabazi na Perezida Kagame, arekurwa muri Werurwe 2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ahamya-ko-amerika-n-u-rwanda-bitagombaga-gupfa-rusesabagina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)