Perezida Kagame yaganiriye n'abagize Inteko yo mu Budage ku kibazo cy'abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byabisobanuye, mu bo yakiriye harimo Jens Georg Spahn, Günter Krings na Alexander Richard Throm; bo mu ishyaka CDU (Christian Democratic Union).

Perezida Kagame n'aba badepite baganiriye ku bibazo byugarije Isi birimo n'icy'abimukira, ndetse n'ubufatanye bukomeje hagati ya guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Budage.

Ibi biro byabisobanuye biti 'Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye kuri Village Urugwiro abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Budage barimo Jens Georg Spahn, Günter Krings, Alexander Richard Throm, ndetse n'itsinda ryabaherekeje.'

Byakomeje biti 'Ikiganiro bagiranye cyari gishingiye ku kibazo bibangamiye Isi birimo icyo kwimuka, baganagaraza ubufatanye bukomeje hagati y'u Rwanda n'u Budage.'

Guverinoma y'u Rwanda ifitanye n'u Bwongereza gahunda yo kohereza abimukira i Kigali, hashingiwe ku masezerano avuguruye yashyizweho umukono mu Ukuboza 2023. Igamije gukemura ikibazo cy'abimukira binjira i Londres mu buryo butemewe n'amategeko.

Abanyapolitiki bo mu Budage bashimye iyi gahunda, bagaragaza ko iki gihugu na cyo gikwiye gufata ingamba nk'iz'u Bwongereza n'u Rwanda, kugira ngo kigabanye umubare w'abimukira bajya i Berlin banyuze mu nzira zitemewe.

Umuyobozi w'ishyaka CDU riri muri abiri akomeye mu Budage, Friedrich Merz aherutse kugira ati 'Mbere yo kwimukira mu Budage, wakabaye ubisabira mu gihugu cya gatatu; tuvuge nka Albania. Cyangwa se ukabanza mu Butaliyani cyangwa u Rwanda, niba ushaka kwimukira mu Bwongereza. Bizagabanya umubare w'abashaka kwimuka.'

Ibihugu by'i Burayi byugarijwe n'ikibazo cy'abimukira benshi babyinjiramo mu buryo butemewe, banyura mu nyanja bakoresheje ubwato buto, rimwe na rimwe bukora impanuka, bugatwara ubuzima bwabo. Nka Ireland bibona ko hakenewe ingamba zihuriweho n'u Burayi zakemura iki kibazo.

Perezida Kagame n'abadepite bo mu Budage baganiriye ku ngingo zirimo ikibazo cy'abimukira
Abashinga amategeko Perezida Kagame yakiriye ni abo mu ishyaka CDU ryifuza ko u Budage bwakwigana gahunda y'u Rwanda n'u Bwongereza
Perezida Kagame, bamwe bagize guverinoma y'u Rwanda n'abashingamategeko bo mu Budage bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-abagize-inteko-yo-mu-budage-ku-kibazo-cy-abimukira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)