Perezida Kagame yaganiriye na Jean Todt ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jean Todt yashyizweho muri Mata 2015, n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni nk'intumwa ye yihariye ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, Jean Todt yifatanyije na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore mu gikorwa cyo gutangiza ikoreshwa rya casques zigezweho ku bamotari bose, zifite ubuziranenge bwisumbuye ugereranyije n'izari zisanzweho.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Jean Todt nyuma yo gutangiza ikoreshwa ry'izi casques nshya mu bamotari.

Biti 'Perezida Kagame yakiriye Jean Todt, intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda wifatanyije na Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abatwara moto bose gukoresha casques zifite ubuziranenge bwisumbuye.'

Mu gutangiza ikoreshwa ry'izi casques nshya, Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi casques, ajyana n'uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by'umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n'ibindi.

Ku kibazo cy'abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

Magingo aya mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari barenga ibihumbi 20 mu gihe mu tundi turere 27 dusigaye habarurwa abamotari barenga ibihumbi 15.

Jean Todt yasobanuriye Perezida Kagame ibyerekeye izi casques zigezweho
(Uhereye ibumoso) Minisitiri Dr Gasore, Jean Todt , Perezida Kagame na Ozonia Ojielo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-jean-todt-ushinzwe-umutekano-wo-mu-muhanda-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)