Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Kagame na Guelleh baganiriye ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Djibouti.

Byagize biti 'Iruhande rwa #AFC2024, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti. Baganiriye ku mubano uri hagati y'u Rwanda na Djibouti.'

Umubano w'u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n'urw'abinjira n'abasohoka.

Perezida Guelleh hamwe n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma zo muri Afurika baje mu Rwanda, mu nama y'ihuriro ry'abayobozi bakuru b'ibigo by'abikorera (Africa CEO Forum) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.

Mu bandi bageze mu Rwanda harimo Perezida Dr William Samoei Ruto uyobora Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique na Minisitiri w'Intebe wa Guinée-Conakry, Amadou Oury Bah.

Perezida Kagame na Guelleh bari mu bitabiriye Africa CEO Forum
Perezida Kagame yaganiriye na Guelleh ku mubano w'u Rwanda na Djibouti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-uyobora-djibouti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)