Ibi bitaramo byabereye ku nshuro ya mbere i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena. 'Move Afrika' ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n'abahanzi mpuzamahanga.
Uyu mushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga yaganirije abitabiriye Inama yiswe 'Global Citizen Now' igamije kwiga ku ngamba zo kurwanya ubukene bukabije.
Yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30 rwo kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaramo bya 'Move Afrika' byabereye i Kigali mu Ukuboza 2023 n'ibindi binyuranye bigaragaza ukwishakamo ibisubizo k'u Rwanda n'Abanyarwanda.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko tariki 7 Mata 2024, hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.
Perezida Kagame yavuze ko n'ubwo imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe 'ibikomere biracyari byose'. Yashimye abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, inshuti, abafatanyabikorwa n'abandi bifatanyije n'u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30. Â
Yavuze ko nyuma y'icuraburindi rya Jenoside, u Rwanda rwahisemo kuba umwe, amahoro, ubumwe n'ubwiyunge, kandi ko amateka asharira abanyarwanda banyuzemo atari yo abasobanura 'ubu nk'abantu'.
Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yigishije amahanga, kuko abagize uruhare muri ayo mahano ndetse n'ababashyigikiye bakomeje kugerageza kwandika amateka mabi nk'aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa avuga ko bigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "Uyu munsi abayikoze [Jenoside] n'ababashyigikira bari kugerageza gushaka kongera kwandika bushya amateka yacu. Kubera imbuga nkoranyambaga, ibi biri kurushaho kuba bibi cyane."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyabaye mu Rwanda 'bishobora no kuba ahandi'; agaragaza ibihugu by'amahanga bitaratera intambwe bigaragaza ko ntacyabaye, ariko kandi avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera Politiki mbi y'ivangura, ari nayo mpamvu nyuma ya Jenoside, hashyizweho Leta y'ubumwe mu murongo wo guharanira inyungu za buri munyarwanda. Yavuze ko hubakiwe ku 'bumwe' kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu, kandi hubatswe inzego zifasha abaturage.
Yavuze ko Abanyarwanda biteguye kurwanira kubaho kwabo "kuko nta n'umwe bacyesha ubuzima". Umukuru w'Igihugu, yagaragaje ko umurongo Guverinoma yafashe watanze umusanzu ugaragara, kandi bafite icyizere cy'uko abayobozi b'ejo hazaza hazakora 'ibyiza kurusha aha'.
Umukuru w'Igihugu yanagarutse ku mbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo, yaba mu nzego z'ubuzima, uburezi n'ibindi. Ariko kandi Abanyarwanda bashyize imbere kwishakamo ibisubizo mu gutegura ejo hazaza heza.
Iyi nama yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga yateguwe na Global Citizen isanzwe itegura ibitaramo bya Move Africa. Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibitaramo bya 'Move Africa' bitegurwa n'umuryango Global Citizen, byabereye muri BK Arena, ku wa 6 Ukuboza 2023.
Ati "Reka ntangire mvuga ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira ku nshuro ya mbere igitaramo cya Move Africa mu Ukuboza 2023, kandi twiteguye gukomeza imikoranire na Global Citizen mu gihe cy'imyaka ine iri imbere."
Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini cyane mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni mu kubaka ubumenyi bukenewe mu 'bitaramo binini', ubwa kabiri ni ukugaragaza uruhare rw'abanyafurika mu kubaka Inganda Ndangamuco zifite agaciro kanini mu mafaranga, bishobora kugire uruhare mu kubaka ubukungu bw'umugabane wa Afurika n'uko urubyiruko rufata uyu mugabane.
Yanavuze ko Move Afrika ifite uruhare cyane mu kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, aho nk'umwaka ushize haganiriwe ku rwego rw'ubuzima cyane cyane hitawe ku ruhare rw'abajyanama b'ubuzima.
Ubwo yari mu gitaramo cya Move Afrika, Perezida Kagame yashimye abajyanama n'ubuzima agira ati 'Ndashaka gushimira Abajyanama b'Ubuzima batuma dukomeza kugira ubuzima bwiza, butekanye. Kandi Afurika yubakiye ku buzima n'abaturage bize.'
Mu kiganiro cyayobowe na Aisha Sesay, Umukuru w'Igihugu yavuze ko umuziki uhuza abantu, kandi ko guhura kw'abo bikwiye kwifashishwa nk'intwaro ikomeye.
Move Afrika yabereye i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashyizweho akadomo n'Umuraperi Kendrick Lamar ashyigikiwe n'umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n'umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Frank Murangwa, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 91$ binyuze mu nama n'ibikorwa by'imyidagaduro rwakiriye mu mwaka wa 2023.
Mu 2023, uRwanda rwakiriye inama zitandukanye zirimo Inama y'Inteko Rusange ya FIFA, Women Deliver, Mobile World Congress, Trace Awards & Festival, Giants of Africa Festival, Move Afrika n'izindi. Mu kiganiro na RBA, Murangwa ati 'Ibi byerekana ko ibyo twashoye twabyinjije.'
Imibare igaragaza ko inama n'ibitaramo u Rwanda rwakiriye mu 2023 ari 157. Hakiriwe abashyitsi mpuzamahanga barenga ibihumbi 65 bavuye mu bihugu 157 byo mu mpande z'Isi yose.
Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018;Â
Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021; n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.
Mu bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira Move Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.
Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiswe Global Citizen Now igamije kwiga ku ngamba zo kurwanya ubukene bukabije
Â
Perezida Kagame yashimye Global Citizen yahisemo gutangiriza mu Rwanda umushinga wa Move Afrika
Â
Perezida Kagame yavuze ko Global Citizen ari umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda ndetse na Afurika
REBA KU ISAHA N'IMINOTA 38'Â IKIGANIRO PEREZIDA KAGAME YATANZE MU NAMA YA GLOBAL CITIZEN