Perezida Kagame yagaragaje ko impaka ku mutekano u Rwanda ruzaha abimukira nta shingiro zifite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyateguwe na Global Security Forum kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yatangaje ko amahanga yose azi ko u Rwanda rufite umutekano kuko rwashoboye kuwuha Abanyarwanda.

Yagize ati 'U Bwongereza burabizi, Uburayi burabizi, Amerika irabizi, u Rwanda ruratekanye. Gutekana ntibizishingira ku kuba umuntu adukunda cyangwa atadukunda. Ni ikintu twihaye ubwacu, tugiha igihugu cyacu.'

Umukuru w'Igihugu yakomeje ati 'Ikibura ni urwego rw'iterambere rigeze abantu bacu aho dushaka, rikanita ku bandi bantu baza hano; baba ari abimukira cyangwa abandi, aho baba baturutse hose no kuba bafatwa uko bashaka cyangwa uko tubishaka.'

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda kuva mu 2018, u Rwanda rwakira by'agateganyo abimukira, agaragaza ko u Bwongereza bwashingiye ku buryo rwakemuyemo iki kibazo, burusaba ubufatanye.

Ati 'Kuva mu 2018, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bazanywe n'indege zavuye muri Libya. Ntekereza ko ari byo u Bwongereza bwabonye, ko hari uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo cyabaye umutwaro kuri bwo ndetse n'Uburayi bwose. Badusabye niba twakwagura iyi gahunda, tugakemura ikibazo bafite kandi twarabyemeye kuko twari dusanzwe dufitanye umubano mwiza, dufitanye ubufatanye mu iterambere.'

Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko u Rwanda n'u Bwongereza byaganiriye ku buryo byashyira mu bikorwa iyi gahunda, u Rwanda rugaragaza ikibazo cy'ubushobozi bwo kubitaho, ni bwo hongerewemo ingingo yo kurushyigikira mu iterambere.

Yagize ati 'Impaka zavutse mu Bwongereza, mu Burayi cyangwa ahandi hose, niba u Rwanda rutekanye, kuri twebwe nta shingiro zifite. Tuzi abo turi bo, tuzi icyo dufite, tuzi ko twaha umutekano buri wese n'imiyoborere, icyo tubura ni uburyo bwo gufasha aba bantu gutera imbere. Iyo abantu bajya impaka, niba u Rwanda rutekanye, ibyo biba byabaye politiki.'

Gahunda y'u Rwanda n'u Bwongereza ishingiye ku masezerano yashyizweho imikono na guverinoma z'ibihugu byombi muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko hatagize igihinduka, abimukira ba mbere bazoherezwa i Kigali muri Nyakanga 2024.

U Rwanda n'u Bwongereza byavuguruye aya masezerano mu Ukuboza 2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-impaka-ku-mutekano-u-rwanda-ruzaha-abimukira-nta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)