Mu 2018 ni bwo Donald Trump wayoboraga Amerika yafashe iki cyemezo, abishingiye ku cyemezo cya guverinoma y'u Rwanda cyo kuzamura umusoro ku myambaro n'inkweto byambaweho bizwi nka 'Caguwa', hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Mu kiganiro gisoza inama y'ihuriro Africa CEO Forum yaberaga i Kigali, Perezida Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 yatangaje ko uburyarya bwa Amerika ari bwo bwatumye ifata icyemezo cyo gukura u Rwanda mu bagenerwabikorwa ba AGOA.
Umukuru w'Igihugu yabivuze ashingiye ku gitekerezo cya Perezida William Ruto wa Kenya, wari umaze kuvuga ko politiki y'ubufatanye hagati ya bimwe mu bihugu bikomeye na Afurika ikwiye guhinduka, kuko byo biba bishaka kureba ku nyungu zabyo gusa.
Ruto uteganya kugirira uruzinduko muri Amerika tariki ya 23 Gicurasi 2024 yagize ati 'Umufatanyabikorwa mwiza ni uwemera ko tugirana amasezerano atugirira umumaro twembi. Ni ahacu ngo ntidusinyire abaturage bacu amasezerano mabi. Tugomba kuvuga 'Oya' mu gihe ari ngombwa, kandi tugomba kuvuga twemye ko ibi bitagomba gukomeza.'
Perezida Kagame yunzemo ati 'Nshaka gusobanura urwego rw'uburyarya dukwiye guhangana na bwo. Murabizi u Rwanda rwari umugenerwabikorwa wa AGOA. Twakuwe mu bafatanyabikorwa ba AGOA kubera ko twashakaga guteza imbere inganda zikora imyenda. Ubwo twateraga intege inganda kugira ngo zikure, twavuze ko tudashaka ibihumbi by'amatoni y'imyenda ya caguwa imenwa hano.'
Yakomeje ati 'Baraduhase, baratubwira ngo 'Mugomba kwemera imyenda ya caguwa', maze turababwira tuti 'Oya'. Baravuze bati 'Okay, tuzabakura muri AGOA'. Barabikoze, ntabwo twasubijwe ku rutonde ariko ntitwigeze twemera imyambaro ya caguwa.'
Igihugu cyo mu karere Amerika iherutse gukura ku rutonde rw'abagenerwabikorwa ba AGOA ni Uganda. Byatewe n'itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina Perezida Yoweri Museveni yashyizeho umukono mu 2023.