Perezida Kagame yavuze ko uburemere bw'ayo mateka bwatumye "Nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuzamuka. Nta buryo bwo gukora ibintu bwazanywe buturutse hanze ngo tubuhabwe bwo gukurikiza [kugira ngo twikure muri ibyo bibazo]. Twarabwiremeye dushingiye ku byo twari dufite."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko igishimishije ari uko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ku buryo uyu munsi igihugu kiri ku murongo, kiri gutera imbere ndetse hari icyizere ntakuka cy'iterambere ry'igihugu mu bihe biri imbere.
Ati "Ku bw'amahirwe biri gutanga umusaruro, turabibona. Gusa nta na rimwe uzabona buri kintu uko ucyifuza. Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n'ibyo twubatse."
Yavuze ko Umuryango Nyarwanda wanyuze muri byinshi bibi ku buryo bukomeye, gusa yishimira ko Umuryango Nyarwanda wabikuyemo imbaraga zatumye wongera kwiyubaka, ati "Iki gihugu cyageze hasi ha nyuma hashoboka ku buryo nta handi hasi hari hasigaye. Nyuma twatangiye kuzamuka, kandi ubu tugomba gukomeza kuzamuka kugeza igihe tuzumva turi ahantu heza."
Aba banyeshuri kimwe n'abayobozi babo, bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukoresha amasomo yabo mu gukemura ibibazo bihari. Baganiriye na Perezida Kagame ku rugendo rw'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Perezida Kagame kandi yaganirije aba banyeshuri ku masomo ajyanye n'imiyoborere ikwiriye ndetse n'ingamba zigeza ku iterambere rirambye.