Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yageze muri Sénégal ku wa 11 Gicurasi 2024, agirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Sénégal kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 byatangaje ko ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi byibanze ku ngeri zitandukanye z'ubufatanye buhari hagati y'impande zombi.

Itangazo rigira riti 'Perezida Bassirou Diomaye Faye uyu munsi yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Paul Kagame ku byerekeye ubufatanye buhari hagati y'u Rwanda na Sénégal. Umukuru w'igihugu kandi yatumiye Perezida Kagame basangira ifunguro ry'amanywa mu bihe byaranzwe n'ubucuti.'

Perezida Kagame arava muri Sénégal yerekeza muri Guinée-Conakry kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024.

Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

Perezida Kagame asuye Sénégal nyuma y'iminsi mike Bassirou Diomaye Faye atorewe kuyobora iki gihugu
U Rwanda na Sénégal bisanganywe ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry'impande zombi
Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sénégal
Perezida Kagame arava muri Sénégal yerekeza muri Guinée-Conakry kuri uyu wa Mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-bassirou-diomaye-faye-wa-senegal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)