Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Faye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kukiyobora kuva muri Werurwe 2024.

Ubwo byatangazwaga ko Faye yatsinze amatora ku majwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu wagize amajwi 35%, Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza imirimo myiza.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter, ku wa 27 Werurwe mu 2024.

Ati "Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy'icyizere cy'abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw'amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byacu bibiri."

Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Senegal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Faye
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Sénégal kuva Faye yatorerwa kuyiyobora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-senegal-yakirwa-na-mugenzi-we-faye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)