Perezida Kagame yakebuye Urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yaganiraga n'urubyiruko rw'abakoranabushake barenga 2500 baturutse hirya no hino mu Gihugu, Perezida Kagame yabanje kurukebura ku kugoreka Ikinyarwanda.

Yifashishije ingero z'amagambo atandukanye akunze gukoreshwa na rumwe mu rubyiruko, yagaragaje ko iyo habaye gukoresha nabi Ikinyarwanda bihundura icyo uyavuze yari agamije kugeraho.

Ati 'Mwese muzi Ikinyarwanda? Hari Ikinyarwanda musigaye muvuga ntumva njyewe. Reka aba ari byo duheraho tubiganire. No mu nyandiko maze bihindura icyo umuntu yashakaga kuvuga.'

Yagaragaje ko hari ubwo usanga umuntu agiye kuvuga ntabwo nko guhakana ugasanga avuze 'nabwo' ishobora kugira igisobanuro gitandukanye n'ibyo yashakaga kuvuga.

Perezida Kagame kandi yagaragaje uko bamwe bakunze gukoresha inshinga guha no guhereza mu buryo bunyuranye kandi butaribwo.

Ati 'Guhereza byavuye hehe? Ngo namuhereje, oya ntabwo bavuga guhereza. Guhereza ni ibyo mu kiliziya. Ni namuhaye, yampaye, arampa. Ntabwo bavuga kumpereza keretse ari ibyo mu kiliziya.'

Yakomeje ati 'Mu Kinyarwanda muzi ko mu muco wacu habamo inka, mwiherereye mujye mubisubiramo mubifate. Mu Kinyarwana haba guhana inka, uvuga namuhaye inka cyangwa yampaye inka. Ntabwo wavuga ngo yampereje inka ntabwo afite uko yayiguha. Ntimukajye muvuga guhereza, ibyo mujye mubivuga mu kiliziya mwagiye gusenga ku Cyumweru.'
Perezida Kagame kandi yagaragarije urubyiruko ko rukwiye guhindura kuko rwangiza ururimi rw'Ikinyarwanda kandi rugize umurage w'Abanyarwanda.

Yongeye kugaragaza uburyo bamwe bakoresha ijambo kurangiza no gusoza kuko usanga babivanga cyane ugereranyije n'amagambo bisobanura kimwe yo mu zindi ndimi.

Ati 'Iyo uvuga ko akazi kakozwe kakagera aho kagarukiraga uvuga ko akazi karangiye. Karangira amasaha aya n'aya ntabwo uvuga ngo kasojwe amasaha aya n'aya. Mujye mutandukanya gusoza ikintu no kurangiza ikintu.'

Yakomeje ati 'Icyo mbivugira ni ibintu bibiri, ubundi iyo utavuze ururimi neza icyo umuntu yasomye kiba gitandukanye n'icyo umuntu yashakaga kuvuga.'

Yashimangiye ko urubyiruko rurerwa kandi rugomba kunyura mu maboko y'ababyeyi, abarimu mu ishuri cyangwa mu maboko y'igihugu kibateza imbere mu murage w'umuco.

Perezida Kagame ariko yagaragaje ko ku bahanzi n'abandi bantu b'ibyamamare bemerewe kuba bakoresha imvugo za gihanzi zishobora gutuma bavanga indimi.

Yongeye kugaragaza ko Ikinyarwanda usanga gikubiyemo indimi nyinshi bitewe n'aho Abanyarwanda babaye mu bihe bitandukanye kuko usanga uwabaye muri Uganda avangamo Ikigande, uwabaye i Burundi kavangamo Ikirundi ndetse n'uwabaye muri Tanzania akavangamo Igiswahili.

Ati 'Izo ndimi twize hanze cyangwa tuzi tujye tuzivuga ariko tuzivuge nkazo, nitugera ku Kinyarwanda tuvuge Ikinyarwanda. Keretse ba bandi b'ibyamamare bafite ururimi rwabo ibyo babifitiye uburenganzira bashobora kuvangamo ibyo bashaka ariko ukamenya ngo ni iby'abasitari.'

Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kumva ko abantu bose babaye abasitari mu mvugo ahubwo bakwiye kuvuga ibintu uko bikwiye kuba bimeze.

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa no gukoreshwa neza uko bikwiye kuko mu bihe bitandukanye akunze no kubisaba abayobozi banyuranye.

Perezida Kagame yakebuye Urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-urubyiruko-rugoreka-ikinyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)