Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Col Assimi Goïta wa Mali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye Diop 'yamugejejeho (Perezida Kagame) Ubutumwa bwa Nyakubahwa Col Assimi Goïta, Perezida w'Inzibacyuho wa Mali.'

Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali bije bikurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano 19 hagati y'ibihugu byombi cyabaye kuri uyu wa Mbere.

Amasezerano yashyizweho umukono ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y'inama y'iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry'Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda na Mali.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

Minisitiri Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi zigaragaza muri iki gihe u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.

Ati 'Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike…twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y'ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.'

U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n'ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop
Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyikirijwe-ubutumwa-bwa-col-assimi-goita-wa-mali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)